Undi muntu umwe yujuje umubare w’abantu umunani barwaye Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 habonetse undi muntu umwe urwaye Coronavirus, bituma umubare w’abagaragayeho icyo cyorezo ugera ku munani.

Uwo ni umugabo w’Umurundi w’imyaka 35 wageze mu Rwanda aturutse i Dubai yerekeza i Bujumbura. Yapimwe n’abaganga ku kibuga cy’indege cya Kigali asanganwa ibimenyetso bya Coronavirus.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abo barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe. Hanabayeho igikorwa cyo gushakisha abantu bose bahuye na bo kugira ngo na bo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikwirakwizwa rya coronavirus icyambere nuguhagarika ingendo zindege kuko niyo soko yayo ikigaragara nuko abantu hafi yabose baza murizo ndege baza banduye abandi bazanduriramo bagera,aha bakanduza abandi zidahagaze muminsi mike wasanga ikicyorezo kimaze abantu

lg yanditse ku itariki ya: 18-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka