UN yatangaje ko ibihano byahawe Niger bituma umubare w’abakeneye inkunga wiyongera

Uhagarariye amwe mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye ‘UN’ muri Niger Louise Aubin, yatangaje ko ibihano byafatiwe Niger nyuma ya Coup d’Etat iherutse kuba muri icyo gihugu, bikomeza kongera umubare w’abakeneye ubufasha bw’ibiribwa n’imiti.

Abakeneye imfashanyo muri Niger bahuye n'ibibazo kubera ibihano bya UN
Abakeneye imfashanyo muri Niger bahuye n’ibibazo kubera ibihano bya UN

Aganira n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2023, Louise Aubin yagize ati, “Ikibazo gihari ni uko twatangiye kubura ibikoresho twakoresha mu gufasha abantu, ndavuga ku bijyanye n’ibintu by’ibanze byo gutabara ubuzima harimo ibiribwa, inkingo n’amafaranga”.

“Abaturage bamwe vuba aha baratangira guhunga,… kandi hari abaturage basaga Miliyoni 4.3 twari twarateguye guha imfashanyo, ubu dushobora kubona umubare wiyongereye byihuse”.

Ku wa mbere w’iki cyumweru nabwo, umuyobozi mukuru wa ‘ UN humanitarian’ Martin Griffiths yavuze ko atewe impungenge cyane n’ukuntu ibintu byifashe muri Niger, asaba Umuryango mpuzamahanga “ gukora ibishoboka byose” mu rwego rwo gufasha abari mu kaga.

Guhagarika inkunga iyo ari yo yose, ngo bigira ingaruka zikomeye kuri Niger, kuko gisanzwe ari igihugu gifite umubare munini w’abana bapfa bakiri munsi y’imyaka itanu ndetse kikagira abaturage bugarijwe n’ibibazo by’imitwe yigumura ku butegetsi.

Aubin yavuze ko indege za UN zitwara imfashanyo, ‘UN Humanitarian Air Service (UNHAS)’ zabaye zihagaritse ingendo ariko ntizigeze zibuzwa kugenda n’icyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwakoze Coup d’Etat muri Niger cyo gufunga inzira zo mu kirere mu rwego rwo kurinda ko hari ibikorwa bya gisirikare byakoherezwa muri icyo gihugu nk’uko byari byatangajwe.

Gusa yongeye ko gufunga imipaka yo ku butaka ndetse n’ibihano byo mu rwego rw’ubukungu byafatiwe Niger bikozwe na ECOWAS nabyo byongereye ibibazo by’abaturage bakeneye gufashwa.

Aubin yagize ati, “ Nta ndege zirimo kuza muri Niger kugeza ubu. Ubwo rero kiragenda kiba ikibazo . Kandi gukusanya inkunga y’ibiribwa bisobanuye kubizana mu gihugu ubivana hanze birumvikana”.

Ntibyahise bitangazwa igihe nyacyo ibiribwa n’imiti n’inkingo bizaba byashize burundu mu bubiko bw’amashami ya UN muri Niger, ariko Aubin yavuze ko “ Bishobora gushiramo vuba kuko hari ibikorwa bihoraho byo kugera ku bantu bafite ibibazo bakeneye gufashwa”.

Amashami y’Umuryango w’Abibumbye ari muri Niger harimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage (UNFPA), ayo mashami yose ngo akaba ateganya gukomeza gukorera muri Niger nubwo hari ibyo bibazo by’ibikoresho bitangiye kubabana bikeya.

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Niger muri iki gihe, bwasabye abaturage kwitegura kunyura mu byumweru cyangwa amezi ari imbere agoye, kuko iyo Guverinoma irimo yitegura guhangana n’ibitero bishobora kugabwa kuri Niger.

Uko kuba Niger yarategujwe ko ishobora koherezwamo ibikorwa bya gisirikare biturutse muri ECOWAS ngo biratuma abaturage barushaho guhura n’ibibazo no gukenera imfashanyo.

Aubin yagize ati, “ Abaturage ba Niger bashobora guhura n’ibibazo byinshi kurushaho, rero tugomba kuba dufite ubushobozi bwo kuba twafasha cyane”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka