UN Women yatoreye Perezida Kagame kuzateza imbere abagore mu gihe cy’imyaka itanu
Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), yagaragaje ibyishimo kuri uyu wa 18 Kamena 2015, itewe n’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bakuru b’ihugu 10 bagiriwe icyizere mu mishinga yari yagaragajwe n’abantu b’ibirangirire batandukanye ku isi, mu guteza imbere abagore n’abakobwa.
Mu nama yabereye i Davos mu Busuwisi mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015, Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe abagore(UN Women) ryasabye abo bantu barimo abakuru b’ibihugu, abashoramari bakomeye cyane ku rwego rw’isi ndetse n’abahagarariye za Kaminuza n’amashuri makuru, kwerekana ibikorwa bihiga ibindi mu guteza imbere uburinganire.

Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, wari usanzwe aza mu ba mbere ku isi bateza imbere uburinganire bw’abagore n’abagabo, yari yagaragaje imishinga itatu yo gushyira mu bikorwa kampanyi (ubukangurambaga) ya UN Women yiswe HeForShe, igamije gushishikariza nibura abagabo n’abahungu bangana na miliyali imwe ku isi, kwitabira kubahiriza uburinganire.
Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose rukongera umubare w’abagore n’abakobwa babona kandi bagakoresha ikoranabuhanga; yemeje kandi gukuba inshuro eshatu abagore n’abakobwa biga amasomo ajyanye n’ubumenyingiro, ndetse no guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
“Twishimiye cyane kuba Perezida wacu yashyizwe mu bakuru b’ibihugu 10 b’indashyikirwa ku isi[umushinga warushije indi]; twiyemeje kubahiriza izi nshingano uko dushoboye kose kugira ngo izo ngamba tubashe kuzigeraho”, nk’uko Ministiri muri MIGEPROF, Oda Gasinzigwa yabitangaje.
Bigaragara ko abagore n’abakobwa 34% ari bo biga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, 20% nibo bari mu mirimo ijyanye n’ikoranabunga, 35% akaba ari bo bafite telefone bagereranyijwe na 49% by’abagabo.

Amasomo ajyanye n’ubumenyingiro arimo abagore n’abakobwa bagera kuri 17.5% by’abayiga bose.
Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya ihohoterwa, ryaboneyeho gutangaza ko buri bitaro byose biri mu Rwanda bigomba kuba bifite ikigo cyita ku bahohotewe (Isange One stop Center), bitarenze uyu mwaka wa 2015.
Kuba u Rwanda rwatowe muri kampanyi ya HeForShe, ngo bizatuma ibihugu byinshi biza kurwigiraho, ndetse rukaba ngo rubaye umufatanyabikorwa ukomeye wa UN Women, nk’uko uhagarariye uwo muryango mu Rwanda, Ofwona Diana yabimenyesheje inzego zizashyira mu bikorwa ingamba zemeranyijweho.
Perezida Kagame w’u Rwanda ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu batsindiye guteza imbere uburinganire; aribo Ministiri w’Intebe w’u Buholandi, uwa Suwede, uwa Finland, uwa Iceland, uw’u Buyapani n’Abakuru b’ibihugu bya Sierra Leone, Ireland, Indonesia, Malawi na Romania. Bari kumwe kandi n’abanyemari 10 ndetse n’abayobozi ba za kaminuza 10.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
President Kagame ni rudasumbwa