Umwimukira wa mbere yaje kuba mu Rwanda ku bushake avuye mu Bwongereza
Umuntu wa mbere wimwe ubuhungiro mu Gihugu cy’u Bwongereza yoherejwe mu Rwanda ku bushake, mu gihe hari benshi bagiye barwanya koherezwa mu Rwanda hagendewe ku musezerano u Rwanda rwagiranye n’Igihugu cy’u Bwongereza.
Muri Werurwe 2024 byemejwe ko abimukira bimwe ubuhungiro mu gihugu cy’u Bwongereza bazoherezwa mu Rwanda.
Ikinyamakuru the Sun cyo mu Bwongereza cyatangaje ko umuntu woherejwe mu Rwanda yaje ku bushake ndetse ko yavuye mu Bwongereza tariki 29 Mata 2024 mu ndege isanzwe yo gutwara abagenzi.
U Rwanda rwemeje ko uwo muntu yageze mu Rwanda ariko rwirinda gushyira umwirondoro we hanze bitewe n’uko rushaka kubahiriza ubuzima bwite bwe.
U Rwanda rwateguye ko abimukira bazazanwa mu Rwanda bazakirirwa mu nyubako yitwa ‘Hope’ yubatse i Kagugu mu nkengero y’umujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza ivuga ko amafaranga iha abarebwa no kujyanwa mu Rwanda ashobora kubafasha kuriha icumbi mu gihe gito mu Rwanda cyangwa akabarihira ibijyanye no kwiga nk’uko bashobora kuyakoresha mu bucuruzi.
Minisitiri w’Ubucuruzi w’u Bwongereza, Kemi Badenoch, yumvikanishije ko kuba hari umuntu wagiye mu Rwanda ku bushake bigaragaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.
Yatangaje ko uwo muntu yahawe amapawundi 3,000 (abarirwa muri Miliyoni enye n’ibihumbi 800 mu mafaranga y’u Rwanda).
Imibare ya Leta y’u Bwongereza igaragaza ko abantu 19,253 badafite uburenganzira bwo kuguma mu Bwongereza bahakuwe ku bushake muri 2023. Muri bo, abantu 3,319 bahawe "amafaranga y’imperekeza" cyangwa barihirwa amatike y’indege na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza yemeje ko u Rwanda rwemeye kwakira icyiciro cya mbere cy’abantu 5,700 basaba ubuhungiro.
Ohereza igitekerezo
|