Umwihariko w’ibitaro bya Gatagara utuma hari serivisi zabyo mituweri itishyura

Nubwo kuva muri Kamena 2018 ibitaro bya Gatagara bisigaye bikorana n’ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri, byanatumye ababigana biyongera, haracyari serivisi zihatangirwa mituweri itishingira.

Mu bitaro bya Gatagara, hari serivise mituweri itariha
Mu bitaro bya Gatagara, hari serivise mituweri itariha

Ibi bivugwa n’umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Frère Kizito Misago, usobanura ko kugeza ubu serivise y’ubuvuzingiro (occupational therapy), iy’insimburangingo, n’inyunganirangingo zimwe na zimwe zitarinjira mu zishingirwa.

No mu kubaga indwara z’amagufa bahura n’imbogamizi y’uko basa n’aho babyemerewe, nyamara RSSB yajya kwishyura ikifashisha igenabiciro (tarif) ry’ibitaro by’uturere, bityo zimwe muri serivise batanga ntizishyurwe.

Frere Kizito ati “Hari igihe usanga twatanze nka fagitire wenda ya miriyoni umunani, bakatwishyura esheshatu gusa. Ibi biterwa n’uko hari ibyo tuba twakoze bitamenyerewe, kuko Gatagara ari ibitaro by’umwihariko.”

Ababa bagomba guhabwa serivise y’ubugororangingo igihe kirekire na bo mituweri ibarihira mu gihe cy’amezi abiri gusa.

Ibi byose bituma hari abarwayi b’abakene batavurwa, bagasabwa kubanza kujya gushaka abaterankunga.

Frère Kizito rero avuga ko hari hakwiye kujyaho n’igenabwishyu rya serivise i Gatagara batanga.

Ati “Igenabwishyu ry’ibi bitaro bifite umwihariko wo kuvura indwara z’amagufa n’ubugororangingo na ryo rirakenewe kugira ngo ritange umurongo mugari w’ibigomba gukorwa byakwishyurwa na mituweri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko ibi bibazo babikoreye ubuvugizi kandi ko hari icyizere ko byazakemuka vuba.

Ati “Nyuma y’uko twaganiriye na minisante ndetse na RSSB, ubu barimo baravugurura serivise zitangwa na mituweri, ku buryo twizera ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari bizaba byarangiye, n’izo serivise zikiyongeramo.”

Uyu muyobozi anavuga ko hari kuvugurwa imikorere ya mituweri, kugira ngo haboneke aho amafaranga yunganira ayo abanyamuryango ba mituweri baba batanze, kuko akenerwa ari yo menshi kurusha atangwa.

Iki kibazo cy’imikoranire na mituweri cyanagejejwe kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo yagendereraga Intara y’Amajyepfo mu minsi yashize, asaba ababishizwe ko kugikemura byakwihutishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka