Umwarimu yafatanywe icyangombwa gihimbano cy’uwakingiwe Covid-19

Havugimana Sam wo mu Murenge wa Bugeshi Akagari ka Nsherima, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gucura ibyangombwa bigaragaza ko yikingije Covid-19.

Havugimana usanzwe ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi tariki ya 24 Ukuboza 2021, ubwo yari ku kigo nderabuzima cya Bugeshi asanganywe icyangombwa cy’uko yikingije kandi bitarabayeho.

Havugimana aganira na Kigali Today yemeye ko yakoze amakosa abizi.

Agira "Twakoze ikosa ryo kugura ikarita itemewe, kugira nemererwe kwinjira mu bukwe. Nzi neza ko ari ikosa kuko ntikingije ntanipimishije."

Akomeza avuga ko iyo karita yayiguze amafaranga 1000Frw n’umuntu wari uzifite i Musanze aho yari yagiye mu bukwe.

Ati "Banze ko twinjira mu bukwe, abafite amafaranga bakipimisha, njyewe ntayo nari mfite, ubwo nari ku gipangu bakinze. Haje umusore afite amakarita ane, atubwira ko twayagura tukagaragaza ko twikingije".

Havugimana asobanura ko iyo karita yamufashije mu gihe abarimu basabwa kwikingiza abatabikoze bakava mu mirimo.

Ubwo ku wa 24 Ukuboza 2021 yajyaga kwikingiza Covid-19, yasanze ku kigo nderabuzima abantu babaza impamvu batashyizwe muri system, maze na we agira amatsiko yo kubaza.

Ati "Nagize amatsiko njyayo, bambaza niba nanjye narikingije mbereka ikarita yanjye, umuganga wayibonye yibajije ukuntu bankingiye inkingo mu byumweru bibiri kandi bigomba iminsi 24, bambura muri system banyibazaho."

Havugimana avuga ko yakomeje kubazwa yemera ko yayiguze ajyanwa ku buyobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko Havugimana azashyikirizwa ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gucura imyandiko mpimbano, atanga ubutumwa busaba abantu kwikingiza n’abafite impapuro mpimbano bakazishyikiriza ubuyobozi.

Ati "N’ubwo amabwiriza ya Leta asaba abantu kwerekana ko bikingije Covid-19 kugira ngo bahabwe servisi, ntibivuze ko bagomba gukora ibyaha byo guhimba inyandiko zibyerekana kuko abazabikora cyangwa abazabifatirwamo bazahanwa. Turakangurira abatarikingiza kubyitabira ndetse bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, birinda inzira zose zibaganisha gukora ibyaha nk’ibi."

Icyo cyaha Havugimana agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu (5) n’imyaka (7), n’izahabu y’amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Twikingize tunirinda covid 19

Thomas maniriho yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Ibi sibyiza pe uhereye nakera abantu barakinglrwa murwego rwo kurwanya icyorezo

Thomas maniriho yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Nyamara turiya dukarita batugenzure neza abenshi baradutekinika, kuko nta Kashi bashyiraho,usanga bamwe bariyujurije Kandi batarakingiwe!!!

Theodore MUNABA yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Kwikingiza ni inshingano y’umuturarwanda wese utabyubahiriza agahimba icyangombwa ajye abiryozwa

Niyibizi Alphonse yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Akwiriye guhanwa kugirango abere abandi urugero

Vivens Niyomukiza yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Police ikomeze idufashe ndetse n’izindi nzego zose z’ibanze zidufashe abo bantu bagaragare bashaka kugumya gukwirakwiza iki cyorezo.

MAJYAMBERE GERARD yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Siwe wenyine.

Hari n’abashyirwa muri system ko bakingiwe kandi badakingiwe. Bikurikiranwe neza

Kalisa yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Abantu bose barakangurirwa kwikingiza. Nibyiza kandi ningombwa. Ntampamvu yo kwishora munzira za magendu cg z’ubusamo

Mugabo HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Imyifatire nkiyi ntikwiye umurezi urerera u Rwands

celestin yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Abantu bose barakangurirwa kwikingiza. Nibyiza kandi ningombwa. Ntampamvu yo kwishora munzira za magendu cg z’ubusamo

Alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Kubahiriza amabwiriza rwose ni ngombwa kugirango tugabanye ikwirakwizwa ryo kwanduza abandi abanyarwanda twese duhaguruke turwanye umwanzi umwe ariwe covid twubahiriza ingamba Leta yashyizeho. Kudazubahiriza bitugiraho ingaruka mbi.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize

Birababaje gusa

alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka