Umwarimu yafatanywe icyangombwa gihimbano cy’uwakingiwe Covid-19

Havugimana Sam wo mu Murenge wa Bugeshi Akagari ka Nsherima, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gucura ibyangombwa bigaragaza ko yikingije Covid-19.

Havugimana usanzwe ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi tariki ya 24 Ukuboza 2021, ubwo yari ku kigo nderabuzima cya Bugeshi asanganywe icyangombwa cy’uko yikingije kandi bitarabayeho.

Havugimana aganira na Kigali Today yemeye ko yakoze amakosa abizi.

Agira "Twakoze ikosa ryo kugura ikarita itemewe, kugira nemererwe kwinjira mu bukwe. Nzi neza ko ari ikosa kuko ntikingije ntanipimishije."

Akomeza avuga ko iyo karita yayiguze amafaranga 1000Frw n’umuntu wari uzifite i Musanze aho yari yagiye mu bukwe.

Ati "Banze ko twinjira mu bukwe, abafite amafaranga bakipimisha, njyewe ntayo nari mfite, ubwo nari ku gipangu bakinze. Haje umusore afite amakarita ane, atubwira ko twayagura tukagaragaza ko twikingije".

Havugimana asobanura ko iyo karita yamufashije mu gihe abarimu basabwa kwikingiza abatabikoze bakava mu mirimo.

Ubwo ku wa 24 Ukuboza 2021 yajyaga kwikingiza Covid-19, yasanze ku kigo nderabuzima abantu babaza impamvu batashyizwe muri system, maze na we agira amatsiko yo kubaza.

Ati "Nagize amatsiko njyayo, bambaza niba nanjye narikingije mbereka ikarita yanjye, umuganga wayibonye yibajije ukuntu bankingiye inkingo mu byumweru bibiri kandi bigomba iminsi 24, bambura muri system banyibazaho."

Havugimana avuga ko yakomeje kubazwa yemera ko yayiguze ajyanwa ku buyobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko Havugimana azashyikirizwa ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gucura imyandiko mpimbano, atanga ubutumwa busaba abantu kwikingiza n’abafite impapuro mpimbano bakazishyikiriza ubuyobozi.

Ati "N’ubwo amabwiriza ya Leta asaba abantu kwerekana ko bikingije Covid-19 kugira ngo bahabwe servisi, ntibivuze ko bagomba gukora ibyaha byo guhimba inyandiko zibyerekana kuko abazabikora cyangwa abazabifatirwamo bazahanwa. Turakangurira abatarikingiza kubyitabira ndetse bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, birinda inzira zose zibaganisha gukora ibyaha nk’ibi."

Icyo cyaha Havugimana agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu (5) n’imyaka (7), n’izahabu y’amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Uyu muhungu nibamureke atahe ntabwo yari azi ko ari kurwana n’isi. Atekereza ko byoroshye ate abona mu nkingo zose Nyina yamukingije ntanahamwe mamushyize muri system. Ayiwe Nashyire agapira hasi

Ineza yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Nugusaba imbabazi kuko nta

Elysee yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Njyewe ndabona akwiye kubabarirwa

Elysee yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Nababarirwe pe gusa nabandi bafite ikarita zitemewe bibabere isomo kdi nababonaga ko Ari ikintu cyoroshye bamenyeko Ari ikosa rikomeye kdi cyane.murakoze

TUYISENGE Consolee yanditse ku itariki ya: 29-12-2021  →  Musubize

Mu by’ukuri uriya mwarimu yabikoze asa n’uwikinira none bimugizeho ingaruka zirenze ibyo yibwiraga ko ari inyungu ndetse z’igihe gito . Ubwo rero Leta yacu tuzi ko ari umubyeyi wa twese , bibaye byiza bamugirira imbabazi ntazongere kugwa mu makosa nkayo .

Alias yanditse ku itariki ya: 28-12-2021  →  Musubize

Uyumwarimu atanze urugero rubi rwose.

Hanyurwimfura frederic yanditse ku itariki ya: 28-12-2021  →  Musubize

Rwose yakisheje pe,ariko kuba yemera icyaha na abarirwe ahubwo bimubere isomo ,muri make nagabanyirizwe igihano ubundi ntazongere ukundi.Amande ya 50000Rwf

Uwiringiyana Immaculee yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Asabe imbabazi ko atazongera maze banuce fine ya 50000f

Papias yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Nababarirwe pe

赵清文 yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Nibyo Koko yakosheje arko mwimucira urwo gupfa,akwiriye gucibwa izahabu ya 20000rwf nkumwarimu. Ubundi these bikatubera urugero nuwabitekerezaga akabireka, kuki hakurikijwe itegeko ryo gukora inyandiko mimbano yafungwa 6year and 5millions. Nababarirwe pe.

赵清文 yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Abantu bahimba impapuro mpimbano bagomba kubireka kuko zangiza ubusugire bw’igihugu mu ngeri nyinshi

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize

Ibaze iyo myaka yose mu gihome abyikururiye wallah ngo abonye abandi babaza na we ajya kubaza kweli aziko agiye kubaza amafuti hahaahahahhh akabi gasekwa nka keza koko!!!!

Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka