Umwarimu wa NUR yitabye Imana mu buryo butarasobanuka
Prof Esiron Munyanziza wigishaga mu ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yitabye Imana tariki 18/06/2012 ariko icyo yazize ntikiramenyekana.
Urupfu rwa Munyanziza wabanaga n’umukozi we gusa rwamenyekanye mu ma saa yine ubwo umukozi umukorera yahamagaraga abantu abamenyesha ko asanze yapfiriye mu musarani.
Uyu mukozi avuga ko yabonye bigeze mu ma saha ya saa yine z’igitondo Munyanziza atarasohoka agakomanga akumva urugi ruracyakinze agahita yica urugi akinjira ataragera ku cyumba uwo mwarimu yabagamo ahita abona amaraso asanga umurambo wa Munyanziza uri mu musarani.
Prof. Esiron Munyanziza ngo nta kibazo yari afite gikomeye cy’uburwayi; nk’uko bitangazwa na mwishywa we witwa Goretti Mukambanda dore ko yamenye inkuru y’urupfu rwa nyirarume ubwo yari yiteguye kuza kumusura kuko bari bafitanye gahunda.
Mukambanda agira ati: “Tariki 17/06/2012 twaravuganye ambwira ko yamenye ko twerekanye umwana twabyaye mu rusengero arabyishimira ansaba kuzaza tukaganira mubaza niba naza nimugoroba kuko ntatuye kure ye ambwira ngo nze uyu munsi ku wa mbere. Ubwo niteguraga kuza mpita numva iyo nkuru y’incamugongo”.
Mukambanda avuga ko Munyanziza yatakaga ikibazo cyo mu ivi noneho na we amubwiye ko yagize ikibazo cy’umutsi w’ukuguru abyibazaho cyane.
Uyu mwishywa wa Munyanziza avuga ko yari buze aje no kureba ikibazo uwo mwarimu yagize cyo kubona akajerekani ka litiro enye karimo inkari mu cyumba cy’umusore wamukoreraga wo mu kigero cy’imyaka 23 y’amavuko.

Polisi ikimara kumenya amakuru y’urupfu rw’uyu mwarimu yahise igera aho yari atuye mu mazu y’abakozi ba kaminuza nkuru y’u Rwanda ikora iperereza aho yanafashe ka kajerikani karimo inkari.
Umukozi wakoreraga mwarimu Munyanziza yemera ko izo nkari ari ize zikaba zari mu kajerikani bitewe nuko yagiraga ubwoba bwo gusohoka nijoro.
Abari aho bibajije impamvu inkari zijya kuzura akajerikani zikamara iminsi atarazimena. Mu masaha ya saa cyenda z’amanywa uyu mukozi yari acumbikiwe ku biro bya polisi mu gihe hagikorwa iperereza ku rupfu rwa Munyanziza.
Umurambo wa Prof. Esiron Munyanziza wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya kaminuza nkuru y’u Rwanda by’i Butare kugira ngo hasuzumwe icyateye urupfu rwe; nk’uko tubikesha Jean Baptiste Micomyiza ushinzwe itangazamakuru muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Prof. Esiron Munyanziza yari azwi cyane nk’umuyoboke ukomeye w’idini y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi. Yigishaga mu ishami ry’ubuhinzi akaba yari anakuriye icyiciro cya gatatu (Masters) mu bijyanye n’amashyamba n’iby’ubutaka kuva mu mwaka wa 2009.
Munyanziza yavukiye mu karere ka Karongi mu mwaka wa 1952. Mu mwaka wa 1984 yagiye kwiga iby’amashyamba muri kaminuza ya Sokoine muri Tanzania aharangiza mu mwaka wa 1987 aza mu Rwanda ahakora umwaka nyuma ajya gukomeza amashuri mu Buholandi aharangiza Masters na Ph D.
Mu mwaka wa 1994 yashyingiranywe n’umuzungukazi w’umuholandi bazanye kubana muri Tanzania aho yari yabonye akazi. Munyanziza apfuye nta mwana afite kubera ko umugore we wari unatwite ari kumwe n’umwana babyaranye wari umaze imyaka ibiri bahitanywe n’impanuka y’imodoka mu mwaka wa 1997.
Munyanziza yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2007 abanza gukora muri ISAR kuva 2008 kugeza ubu yakoraga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tubuze umuntu wari udufitiye akamaro police nikomeze iperereza maze hamenyekane icyamwishe mwifurije iruhuko ridashira.