Umwarimu bamubeshyeye kwiba igitoki n’ibishyimbo bamushakaho indonke
Mu rukerera rwo ku wa 11 Ukuboza 2020, umwarimu witwa Niyongira Jean Paul wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, mu Murenge wa Kageyo w’Akarere ka Gatsibo, yafashwe n’abantu barinda umurima, bavuga ko yibye igitoki n’ibishyimbo by’ibitonore.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umisigire w’Umurenge wa Kageyo Niyoyita Jean Paul, ariko we yahakanye aya makuru, avuga ko bamuhimbira.
Avuga ko mwarimu Niyongira yabyutse mu gitondo kare ajya gushaka umuti w’umwana, abarinzi b’umurima yanyuzeho ashaka umuti bakamufata bavuga ko yibye igitoki n’ibitonore by’ibishyimbo.
Ati “Niyongira yabyutse nka saa kumi z’urukerera ku wa Gatanu ajya gushaka umuti w’umwana (Ibihuru), anyuze ku murima abarinzi bawo baramufata bamubeshyera ko yibye ariko si byo ahubwo bamushakagaho amafaranga”.
Niyoyita avuga ko abo barinzi bifuzaga amaronko kuri mwarimu bitewe n’amasezerano bagiranye na nyir’umurima ko azabishyura ibihumbi 80 imyaka yeze.
Avuga ko kugira ngo babone andi ku ruhande batangiye ibikorwa bitari byiza byo kubeshyera abantu.
Agira ati “Twarakurikiranye dusanga ari ibintu bahimba bagamije kwangiza isura ya mwarimu wacu usanzwe ari inyangamugayo uturerera abana neza. Baje bavuga ko bifuza guhabwa uwo mushahara bemerewe kugira ngo bamurekure ariko tubona ko ari ibintu bahimba tubasaba gusubira mu kazi undi na we arataha”.
Niyoyita asaba abaturage kujya bubaha bagenzi babo ntibabaremere ibyo batakoze, ahubwo bagashishikazwa no kunyurwa n’ayo bakoreye aho kwifuza izindi ndonke batesha abandi agaciro.
Avuga ko mwarimu Niyongira asanzwe ari umukozi mwiza, utari wagaragarwaho ikosa na rimwe haba mu kazi no mu baturanyi.
Avuga ko nubwo byagaragaye ko Niyongira yabeshyewe abamuhimbiye icyo cyaha cy’ubujura nta gihano bahawe, ahubwo ngo abaturage muri rusange bazakomeza kwigishwa kutifuza indonke muri bagenzi babo no kubahana.
Ibitekerezo ( 27 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwarimu mbanje kukwihanganisha komera gusa umurenge nugufashe mubahane batumizwe babazwe ibyobakoze kuko hari itegeko ribihana nibatabyumva bagukorere raporo ujye kuri RIB nzinezako byageze kure abahafiye mumube hafi mumugire inama yitabaze amategeko amutabare nabonye .
Mwiriwe mwarimu baramubeshyera ugendeye kubivugwa numuyibozi w’umurenge kuko iyaba yabizekoko bari kumuhana none ntakosa bamubonyeho gusebanya muruhame birahanwa gusa ndumva mwarimu adakwiye guceceka yatanga ikirego bakamusubiza icyubahiro doreko byageze mubuyobozi.
Murahonena arikose bamubonye agitema cg yarakikoreye ndabona arikibazo gikomeye harinzego zibishinzwe bakomeze bashake amakuru babaye bamubeshyera birahanirwa nugusebanya,ariko abaye yibye byababikaze
Mwarimu basubize agaciro ke abo bamubeshyera hakurikizwe itegeko bahanwe
Oya ntibirangirire aho bazakurikiranwe n’ mategeko mwarimu asubizwe agaciro ke ,gusebanya ni icyaha turashima Kigali today yacukumbuye ikavuguruza ibyari byatambutse.
Umuntu wandagaza undi kubushake ntategeko rimuhana?
Mwiriwe!Mwarimu bamushebeje cyane murirusange?abobarinzi bahanwe kuko umuco wokudahana ntabwo ari mwiza n’undi munsi bazongera.Murakoze.
Nonese umuco wo kudahana kandi uragarutse? Mu gitekerezo cyanjye hakabaye hahanwa abantu 2:
1. Abamubeshyeye
2. Umunyamakuru watangaje inkuru yemeza ntabushishozi yayishyizeho nta n’ubunyamwuga ayishyizeho nimusoma nanone inkuru ya mbere miribusange nubundi ntanubuziranenge yari ugiye ( iri vuguruza riranshimishije na GITIFU wumusigire ndagushimiye)
Ariko mwalimu yaragowe abeshyerwe bamusebye apfukiranwe kko
Baramubeshera
Kuki se batahwiturwa bashaka kwambika isura mbi mwarimu?
Icyaha bakoze gihanwa n’amategeko mpana byaha y’u Rwanda. Umuntu usebya undi muruhame agamije kumwangiriza isura ....aba akoze icyaha,iyo
..,