Umwarimu bamubeshyeye kwiba igitoki n’ibishyimbo bamushakaho indonke

Mu rukerera rwo ku wa 11 Ukuboza 2020, umwarimu witwa Niyongira Jean Paul wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, mu Murenge wa Kageyo w’Akarere ka Gatsibo, yafashwe n’abantu barinda umurima, bavuga ko yibye igitoki n’ibishyimbo by’ibitonore.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umisigire w’Umurenge wa Kageyo Niyoyita Jean Paul, ariko we yahakanye aya makuru, avuga ko bamuhimbira.

Avuga ko mwarimu Niyongira yabyutse mu gitondo kare ajya gushaka umuti w’umwana, abarinzi b’umurima yanyuzeho ashaka umuti bakamufata bavuga ko yibye igitoki n’ibitonore by’ibishyimbo.

Ati “Niyongira yabyutse nka saa kumi z’urukerera ku wa Gatanu ajya gushaka umuti w’umwana (Ibihuru), anyuze ku murima abarinzi bawo baramufata bamubeshyera ko yibye ariko si byo ahubwo bamushakagaho amafaranga”.

Niyoyita avuga ko abo barinzi bifuzaga amaronko kuri mwarimu bitewe n’amasezerano bagiranye na nyir’umurima ko azabishyura ibihumbi 80 imyaka yeze.

Avuga ko kugira ngo babone andi ku ruhande batangiye ibikorwa bitari byiza byo kubeshyera abantu.

Agira ati “Twarakurikiranye dusanga ari ibintu bahimba bagamije kwangiza isura ya mwarimu wacu usanzwe ari inyangamugayo uturerera abana neza. Baje bavuga ko bifuza guhabwa uwo mushahara bemerewe kugira ngo bamurekure ariko tubona ko ari ibintu bahimba tubasaba gusubira mu kazi undi na we arataha”.

Niyoyita asaba abaturage kujya bubaha bagenzi babo ntibabaremere ibyo batakoze, ahubwo bagashishikazwa no kunyurwa n’ayo bakoreye aho kwifuza izindi ndonke batesha abandi agaciro.

Avuga ko mwarimu Niyongira asanzwe ari umukozi mwiza, utari wagaragarwaho ikosa na rimwe haba mu kazi no mu baturanyi.

Avuga ko nubwo byagaragaye ko Niyongira yabeshyewe abamuhimbiye icyo cyaha cy’ubujura nta gihano bahawe, ahubwo ngo abaturage muri rusange bazakomeza kwigishwa kutifuza indonke muri bagenzi babo no kubahana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 27 )

Ndashimira cyane Kigali today kumakuru acukumbuye mutugezaho.Ariko mbisabire muzabarize ku kijyanye na karengane abakora mu ma TVET ibyahoze Ari vtc impamvu batagira uburenganzira nku bwabandi bakozi ba Let’s cyane cyane nkabakora muri general education bahora ku mushahara batangiriyeho nti bazamuka yaba holizantal promotion and vertical.murakoze!

Jkp yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Nanjye nari nasomye iyi nkuru mu kindi kinyamakuru nasabaga ko uriya mwanditsi upfa kwandika avuguruza ubuyobozi yagombye gushikirizwa urugaga rw’itangazamakuru agahwiturwa.

Emery yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Ndashimira umunyamabanga nshingwabikorwa w,umusigire Niyoyita Jean Pierre ubushishozi agaragaza ahubwo bawumuhe awuyobore rwose turamwemera .

Alias yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Byaba bibabaje birangiye gutya.Nimutekereze ibihano uyu mwalimu yari guhabwa iyo ubuyobozi budashishoza ngo arenganurwe.Aba barinzi bashyikirizwe ubutabera baryozwe icyaha cyo kononera uwabarindishije umurima,baryozwe guharabika umwarimu,baryozwe kandi kuyobya inzego Birangiye uku byaba ari akumiro mu Rwanda,igihugu kigendera ku mategeko.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Buriya ndizera ko nawe atari umwana agomba guharanira agaciro ke yateshejwe akagasubizwa naho niyicecekera Niko bazakomeza gusuzugura abarimu. Ariko n’abayobozi babona iteshagaciro nka ririya bagaterera iyo, ntago bikwiye!

Andre yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Buriya ndizera ko nawe atari umwana agomba guharanira agaciro ke yateshejwe akagasubizwa naho niyicecekera Niko bazakomeza gusuzugura abarimu. Ariko n’abayobozi babona iteshagaciro nka ririya bagaterera iyo, ntago bikwiye!

Andre yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ibi birakabije ng ugutesha mwarimu agaciro none ubwo urumva bidateye isoni kumva ntibahanwe ahubwo bakurikiranwe babazwe ibyo bakoze kuko Murwanda umuco wo kudahana waraciwe

Nsabimana yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Muraho.
Ndashimira kigali today yatohoje amakuru neza,
Ndashimira n’ubuyobozi bw’umurenge wa kageyo ho muri gatsibo bubasha gucukumbura ikibazo neza no gukemura amakimbirane neza mu baturage.

Mwarimu Niyongira j.p yarenganye pe gusa niyihangane, kuko icyubahiro aragisanganywe kandi azagihorana kuko icyubahiro n’isura nziza nibyo byamuheshe kuvugirwa , hacukumburwa amakuru neza hitawe ku ruhande rw’abaturage ndetse no ku ruhande rw’imibereho ye aho akorerera uburezi ndetse no mubaturage baturanye umunsi ku munsi.

Buri wese naharanire kugira imyitwarire myiza aho akorera, mubo baturanye ndetse no kugira isura nziza irangwa n’imico n’imyifatire myiza mu maso y’ubuyobozi bumuyobora.

Ababeshyeye mwarimu Niyongira j.p ni bamusabe imbabazi,

Umunyamakuru wa gicumbi news wanditse inkuru yemezako mwalimu Niyoyita j p yibye atabanje gucukumbura neza inkuru ,niyongere yandike indi nkuru abeshyuza inkuru yanditse kuri mwalimu Niyongira j.p.

Umuco w’ubwiyunge mu banyarwanda niwogere!

Tuyishimire jean pierre yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Erega natwe abarimu ubu amateka arimo kudusiga inyuma. Wenda ahari natwe igihe cyo kwibukwa kizagera. Kugirango abaturage bafate umurezi gutyo ni uko basanzwe bamubona nk’ugayitse

Mwalimu yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

mubyukuri reta nifashe mwarimu abone nawe agaciro koko his excellence mubyeyi wadutabaye ko dushize nukuri ntagaciro ntanokudushimira basi ko tubarerera gusa reta mururinganyize nabandi mudufashe sindumva umuganga bavuga ngo yibye cg gitifu ese muduhora iki kdi intwari yitwa intwari iyo yagiye

Hakizimana Innocent yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Nabisomye kukindi kinyamakuru bamwicaje hasi mbona birakabije yumiwe sha bashyizeho igitoki gitemye ese abandika inkuru itariyo hari ibihano bibateganyirizwa?mudufashe mutubwire.

Faustin yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Nabisomye kukindi kinyamakuru bamwicaje hasi mbona birakabije yumiwe sha bashyizeho igitoki gitemye ese abandika inkuru itariyo hari ibihano bibateganyirizwa?mudufashe mutubwire.

Faustin yanditse ku itariki ya: 12-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka