Umwanzuro ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda
Kuri uyu wa gatatu ni bwo urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza rutangaza umwanzuro ku cyemezo cyo kohereza mu Rwanda abimukira binjiyeyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni umwanzuro utegerejwe na benshi nyuma y’igihe hari abakomeje kugaragaza ko iki cyemezo kidakurikije amategeko, n’ubwo u Rwanda rutahwemye ku vugwa ko ibikorwa byose muri aya masezerano nta tegeko na rimwe bihonyora.
Hari hashize igihe kinini inkiko zindi zo mu Bwongereza zamagana aya masezerano, zivuga ko ahonyora uburenganzira bwa muntu ariko Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ari bwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo cy’icuruzwa ry’abimukira binjira ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko.
Abacamanza batanu b’Urukiko rw’Ikirenga ni bo baza gufata umwanzuro.
Ni umwe mu myanzuro ikomeye uru rukiko rugomba gufata kuko no mu myaka yashize rwigeze kwisanga mu ihurizo nk’iri rishingiye kuri politiki. Icyo gihe rwagize uruhare mu gufata umwanzuro kuri Brexit, gahunda y’u Bwongereza yo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Tariki 14 Kamena 2022, uwari Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu, Priti Patel, ni we wari watangaje ko abo bimukira ba mbere bazazanwa mu Rwanda.
U Rwanda rwagiranye amasezerano na Leta y’u Bwongereza ku itariki 14 Mata 2022, y’uko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere ruzajya rwakira abimukira baturutse muri icyo gihugu bacyinjiyemo batabyemerewe.
Amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongere agena ko abo bimukira bazajya bazanwa mu gihugu, ababishaka bagahitamo kuhaguma, ariko hakaba n’abahitamo gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa gushaka ahandi bajya habanogeye.
Ohereza igitekerezo
|