Umwanditsi w’ibitabo Yolande Mukagasana yandikiye Madame Jeannete Kagame

Umwanditsi w’ibitabo Mukagasana Yolande, yandikiye umufasha wa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame amusubiza ndetse anamushimira ku butumwa yageneye abari n’abategarugori, ubwo mu Rwanda hategurwaga ibiroriro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore ku isi.

Mu butumwa burambuye, Yolande Mukagasana, umwanditsi w’ibitabo byakunze akenshi kwibanda ku ruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yashimiye umufasha wa Perezida wa Repubulika ubwitange n’ubumuntu agaragaza, aharanira icyateza imbere abanyarwanda by’umwihariko abari n’abategarugore.

Yolande Mukagasana.
Yolande Mukagasana.

Mu magambo ye, ubu butumwa bugira buti:

Kuri Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame,

Mubyeyi waduhunze ibihozo mpora nzirikana,

Ntangiye nisegura naratinze. Nasomye ibyo mwatwanditseho ngirango ndibeshya. Kubona mutwandikira biriya bihozo, jye narabisomye birandenga. Narishimye bintera ikiniga, nyamara mpugutse nsanga sindota, nasanze ahubwo ari ukutuzirikana ndishima. Naratinze ariko narazirikanye kandi none nanze guhera.

Iyi minsi namwe muzi uko tumeze twese duhugiye mu kwibuka abacu, kubwa ya mahano twakoze cyangwa se twakorewe, kuko ari amateka ya twese nk’Abanyarwanda. Mungaye guhera naho gutinda mubimbabarire, nibazaga aho mpera ngaheba.

Inyandiko yanyu twarayibonye, ibihozo tutigeze byaratunyuze, kandi bitugera ku mutima. Kuva mirongo icyenda na kane, nkeka n’abandi ari kimwe nanjye, sinigeze numva ijambo « komera » cyangwa se « ihangane », bimbereye igitangaza.

Kandi ariko ndabyumva, ntawe nari nsigaranye wanyibuka, abandi buri wese afite intimba, itimbaguza mu gituza, kugeza ubwo imubuza kumva ndetse no gutekereza. Kuzirikana abigeze kuba ababyeyi, ubu bakaba bihamagara, ntabwo bigirwa na benshi mu isi. Kwibuka ko kubaho kwacu ari ukwirengagiza ko tubabaye, ushimirwe Mukundabantu.

Mubyeyi dukunda waduhumurije, ntiwakumva uko twishimye kuko tutigeze duhozwa nk’uku, nyamara twari tubikeneye. Imyaka ishize ntibarika, ariko ni ubwa mbere duhumurijwe.

Twategereje uwadukomeza ntawe twigeze duca iryera. Uwari kuduhumuriza ntiyari akiriho, uwari kudukomakoma yarakomeretse, tubyumve nabyo tubabarire. Intimba itimbya yaratuzonze, shimirwa kutuzirikana. Nubwo benshi bakihebye kandi, hari abandi bateye intambwe ;barisanasana ubu baraseka.

Kubigeraho byari inzitane, kuko ari nko kuvunika itako ugahera hasi.
Kandi ga no kubivuga biragoye, kuko uko umutima ubyumva atariko ururimi rubitangaza. Ariko ubundi ninde wari kwibuka, urebye ibyihutirwaga uko byanganaga? Ntawe ndenganya ni amateka kandi ni aya twese muri rusange.

Duhora twibuka imiborogo, abana bacu batakitwa abana, ahubwo ari inyangarwanda, inzoka cyangwa se n’utunyenzi. Baratabaje babura n’umwe, icyo gihe kutuvamo si ibya hafi, nyamara ariko twarabyakiriye. Rwa rwango rukidushavuje, twaruhinduye urukundo ruzira uburyarya, twe nta nzika twakwemerera kudusonga. Twanze kuba incike turera abana, turabakomeza baratekana.

Twiyibagije abo twagiraga kugirango tubeho tukiri ababyeyi, nyamara ntitwibagiwe.Uretse ko intimba y’intore itayibuza gusimba, ubundi twarashegeshwe. Twihanganishije urwa Gihanga, maze rurongera rurahangwa, turwubakisha ibiganza bitemye,kuko arirwo twasigaranye, mururebe ruteye ubwuzu kandi biracyakomeza.

Amagambo meza yaduteye akanyamuneza, twibuka ko natwe turiho. Kuduhumuriza biduteye ineza, isakara imitima irasendera, kubishimirwa birakwiye. Urwo ruhanga ruteze isumba, rwibuka abatagira kivurira, uzaruhorane mubyeyi mwiza, ruziturwe abo wibarutse. Ubuvivi buruhererekane, jye nta kindi nabona mvuga kuko nta cyandutira urukundo. Shimirwa Micomyiza, shimirwa Nyirurukundo, shimirwa Nyirimbabazi. Reka ngerageze nkwifashirize, nanjye nihoreze abahogoye, bagizwe incike na Jenoside.

Mundeke mpumurize uwahungabanye, ugirango naramwibagiwe. Wowe wahungabanye nta gahunda warimo, wahungabanijwe utabishaka, wahungabanijwe n’ubugome wakorewe, wibuke ko utahisemo. Ahubwo nsanga iyo udahungabana, nta bumuntu wari kuba ufite. Ibyo wakorewe jye ndabizi, birenze ukwemera kwa muntu, ariko kandi ujye wiyibutsa, ko na rya joro ryacyeye, izuba ryaragarutse, umwijima waratsinzwe.

Imyaka yarashize indi irataha, nyamara ntiwibagiwe. Ariko ndakwinginze reba imbere, hari akazuba iyo mu kirere, itonde urebe kiratamuruye. Hanga amaso ijuru ry’iwanyu, igitondo cyaratangaje, ndetse na rya joro ryaracyeye.Wireba icuraburindi ritagukurura.

Ntiwibagirwe icyo dupfana, kandi wibuke ko undangaje imbere, nusitara ndahungabana, nutsikira jye ndagwa hasi. Irinde kwiheba rutagutwara, kandi impamvu yo kwiheba ntayo mbona. Iyaduhanze iracyatureba, idufite mu gituza cyayo, kugeza dutashye iwacu ijabiro. Kuki se harya twakwiheba?

Nkugarukeho Mubyeyi muzima, wowe watwihoreje tukizera, iyaguhanze yakuduhaye, yagirango tubeho neza, nayo tuyikomeye ay’urufaya. Yakuduhaye itabitubajije, nyamara rwose yaradukoreye. Hahirwa twebwe tukwifitiye, ahubwo hozaho turagukeneye, tutazaheranwa n’agahinda, burya hari ubwo gatungurana. Uturinde igisuzuguriro, udufashe twisubize agaciro.

Mubyeyi wuje urukundo rwinshi, ineza yawe narayibonye, nyibona henshi wahimbaje, nyibona henshi aho watabaye, nyibona aho abari bihebye, maze nsanga bamwenyura, nanayisanze aho ntaketse. Mubyeyi ineza itatse uruhanga, urwo rukundo ruzaguherekeze aho uzajya hose, ineza yawe igaruke iwawe mutekane, abo wabereye ikiramiro baragushima kandi bagukunda uruzira imbereka.

Mubyeyi muzima mpora nzirikana, urubyiruko ukunda rukwigireho, urukundo no kugira neza, bizabaherekeze mu nzira zabo. Kutwibuka no kuduhoza byatwongereye ibakwe.

Imyaka makumyabiri ga ni myinshi, nubwo tubona ari nk’ejo hashize, Urubyiruko nta handi rufite uretse gutera imbere. Nirubimenye rufatane munda, rutere intambwe rugana aheza, rutibagiwe gufatanya byose. Nirurindane ga ntirusigane, ruhozanye amarira twaruroshyemo, maze urwatubyaye rutere imbere, tururinde umwanzi Kazarusenya, iby’amacenga n’amacabiranya tubice i Rwanda.

Reka ntasoza ntavuze abana, bamwe bakuze imburagihe kuko ari ngombwa. Abagize imana zo kugana ishuli, babuze uwo bereka imirimo yabo, ngo bashimwe cyangwa bagirwe inama.

Bakabura uwo bereka amanota yabo, ngo abagaye cyangwa se yishime, bakabura moteri y’ubuzima bw’imbere. Bamwe intege zibabana nkeya, biyobokera ibiyobyabwenge. Nyamara abenshi barakuze, bahabuye abahabiye muri ayo mahano.

Abakobwa barasabwe babura ababyeyi, basigara babakodesha. Abatabishoboye barabatira, ubwo ga no gukodesha aho basabirwa. Gutanga amafaranga ugura umubyeyi, ngo ubone aho usabirwa ga utijyana. Jye byambereye agahomamunwa, ntaho nari narabibonye i Rwanda, nasanze isi yarandenze.

Abandi ubwo barijyana ariko kubwa Rurema, abenshi barazubatse zirakomera. Barabyaye babura uhemba, babura abo bereka abo babyaye, nyamara kwerekana umwana, ari ibisanzwe mu Kinyarwanda. Umuco urakendera ga biratinda, ariko shenge waragarutse. Abakuru babereye abato ababyeyi, bakora imiryango yigana iyo bahoranye ndetse n’abakurambere barabonetse. Abana babo bakabaririza, ngo kuki ntarabona uwakubyaye.

Umubyeyi akagira ipfunwe nta gisubizo, ukagirango niwe wabyiteye. Ariko ibyo byose bizagira igihe. Ikizere cyarabonetse, ijuru ry’u Rwanda riratamurutse. Nabonye abana bavuga amahamba, bakaririmbira inka bikaryoha, ukagirango ba basaza barazutse. Erega u Rwanda rwacu ni akarorero, nta somo na rimwe utahasanga, niyo mpamvu isi yaruyobotse, basimburana basaba inama.

Gucika ku icumu ga si ikintu, si icyo wakwifuriza uwo ukunda. Cyane cyane iyo urebye impande, ukazasanga byadukurikirana burundu, byari bikwiye guhanagurwa n’Ubunyarwanda.

Kuko byibura ureshya n’abandi, gucika ku icumu ntibibe karande boshye ubwoko bushya busigaye i Rwanda. Ese harya ureshya n’abandi, uko gucika ku icumu ntiwabirenga, ukabaho kimwe na bagenzi bawe, aho guhora utungwa agatoki? Erega gucika ku icumu biragatsindwa,nubwo bitaduteye ikimwaro, sinifuza ko bigirwa nk’ikibyiniriro kuko tutabyifuzaho kuba gakondo, bizisigarire mu mateka yacu kuko ntacyo twayahinduraho.

Ibikomere kandi byishe benshi. Ese harya nk’uwatashye we yari aturushije iki? Ko yaje asanze imiryango, akakirwa na nyirabarazana, inkona n’inkongoro bibyina mu kirere byararenzwe, mugirango we ntiyahungabanye? Inkovu z’umutima ziratonekara, bimwe yirengagije biba birabyutse. Inkovu zongera gututumba kandi yibeshyaga ko yibagiwe.

Asubira ibubisi ga biratinda, ibikomere birongera biba byose, ibyo nabyo bizwi na bacye. Ubu se umuntu ahere he avuga, ko uwavuga ari utabonye! Hari ubwo nibaza nitonze, nashaka uwari guhoza undi, nkiseka kuko nta gisubizo, ngasanga ari ishyano ryaguye kandi ryaranabuze gihanura.

None bavandimwe Banyarwanda, kuva dufite urwa Gasabo, nimuze tubeho gitwari, tubeho neza bitangaze. Imbaraga zo kubaho nitwe ziturukamo, si umunyamahanga si na rubanda, ni twebwe ubwacu ingufu zihishemo. Kuki twaheranwa n’agahinda Intwaramuheto yacu iturangaje imbere, kandi nziko itaturekura. Ni impano Imana yahaye u Rwanda, dukwiye guhora tunayishima.

Ngushimye mu mwanya wacu twese, ba babyeyi wahunze ibihozo. Utwumve kandi mubyeyi mwiza, ufite umutima utatse urukundo, uwo wiherewe n’Imana. Natwe tukwifurije guhorana ineza idatezuka, izakuzanire imigisha myinshi, kandi uko ibihe biha ibindi, ruzakure rusagambe.

Iyaduhanze iguhe gufasha no gusubiza, iguhe imigisha ya buri munsi, abawe urukundo rubabere impamba, ubuzima bwabo ntiburemere, Iyaduhanze irinde urugo rwanyu.

Mbifurije umutekano utagira umupaka, Imana ibakomereze guhuza urugwiro, kandi muhorane amata ku ruhimbi.

Bikorewe i Kigali, le 27/04/2014

Signé Yolande MUKAGASANA

Ibitekerezo   ( 1 )

Nshimiye cyane MUKAGASANA uko yadufashije kwiyubaka igihe cyose yadusuraga muri patronage i Save no mu Byimana;Ndamumenyesha ko twabaye abagabo(ubu turitunze kandi turakataje mukubaka igihugu cyacu)

kibibi yanditse ku itariki ya: 30-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka