Umwanana w’insina ufite intungamubiri nk’iz’inyama cyangwa ibihumyo - Ubushakashatsi

Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK) yatangaje ubushakashatsi yakoze kuva mu mwaka ushize wa 2020, buvuga ko umwanana w’igitoki ari ikiribwa kiryoshye kandi gifite intungamubiri nk’iz’inyama cyangwa ibihumyo.

Ubushakashatsi buvuga ko umwanana w'insina uribwa kandi ufite intungamubiri nyinshi
Ubushakashatsi buvuga ko umwanana w’insina uribwa kandi ufite intungamubiri nyinshi

Umushakashatsi wa ICK witwa Malachie Habanabashaka, agaragaza ko abantu badafite amafaranga yo kugura inyama, bashobora kwifashisha umwanana ukababera ikiribwa gikungahaye cyane mu byubaka umubiri (protein).

Mu kiganiro Habanabashaka yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa mbere, yavuze ko umuntu wifuza gufungura imboga zikomoka ku mwanana, awufata akawukuraho ibishishwa by’inyuma byose bitukura agasigarana agace k’imbere (gasa n’umweru).

Uturabyo twari kuba twaravuyemo igitoki umuntu asanga mu mwanana uko akuraho buri gishishwa, na two ngo baradufata bakadususuraho agace ko hejuru kaba karimo utuzi tumeze nk’ubuki tugashyirwa hamwe n’izo mboga.

Habanabashaka avuga ko iyo umuntu amaze gususura wa mwanana n’uturabyo twawo, ahita asuka amazi mu gikoresho, agashyiramo umunyu ungana nk’uwo yarunga mu mafunguro agiye kuribwa, cyangwa agashyiramo indimu, ubundi agakekeramo umwanana yatunganyije.

Ati "Ushobora kubishyira muri ayo mazi arimo umunyu nka mu gitondo bikamaramo amasaha arenze abiri, ariko icyiza ni uko wabishyiramo nimugoroba bikararamo ukazabiteka bukeye bwaho, ibi bigamije gukamuramo amakakama".

Kubiteka byo ngo ni nk’uko umuntu yateka amashu, inyama cyangwa izindi mboga, bikamara iminota irenga 45 ku ziko.

Habanabashaka avuga ko umwanana ari ifunguro ritanga 21% by’ibyubaka umubiri ariko hakabamo n’ibitanga imbaraga hamwe n’imyunyu ngugu.

Yakomeje agira ati "Umwanana ubundi wawugereranya n’inyama cyangwa ibihumyo n’ibindi nka byo".

Umubyeyi bita Mariya utuye mu Byimana mu Kagari ka Musezero ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ahinga ibintu binyuranye birimo n’urutoki mu kabande ko hepfo y’ishuri rya ’FAWE Girls’ School’.

Mariya yumvise ko imyanana iribwa yishimira kuba agiye gusezera ku bukene, aho ibitoki ngo bizajya bimara kwana agahita agurisha akayabo imyanana yabyo.

Ati "Ibyo sinari mbizi, ni wowe mbyumvanye ariko niba umwanana umeze nk’inyama kandi ikilo kimwe cyazo kigurwa amafaranga arenze ibihumbi 3,000, muri buri mwanana n’iyo havamo irobo (1/4 cy’ikilo kimwe) naba ntomboye, najya ngurisha imyanana mbere y’uko ibitoki byera nkikenura".

Umuyobozi wa ICK, Frère Balthazar Ntivuguruzwa, avuga ko barimo gushaka uburyo ibintu byose biva ku nsina guhera ku nguri yayo kugera ku mwanana, bigomba kubyazwa ibiribwa n’ibikoresho binyuranye.

Frère Ntivuguruzwa avuga ko ICK yamaze gukora ubushakashatsi bugaragaza uburyo imitumba y’insina izajya ivamo anvelope zo gupfunyikwamo ibintu binyuranye.

Ikiribwa cy’umwanana kivumbuwe nyuma y’uko mu cyumweru gishize mu Karere ka Musanze, abantu bariye ibinyamujonjorerwa bakavuga ko biryoshye kurusha inyama z’inkoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse neza Ines wanjye

Cleophas yanditse ku itariki ya: 28-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka