Umwana wawe witwara bidasanzwe wasanga afite ‘Autisme’

Carine Gahongayire, umubyeyi w’umwana witwa Benji urererwa muri Autisme Rwanda, avuga ko umwana we yavutse nk’abandi bana ndetse bakabona akora nk’iby’abandi bana bose kugeza ageze mu myaka itatu.

Rosine Duquesne Kamagaju avuga ko buri wese akwiye guhagurukira ubumuga bwa Autisme
Rosine Duquesne Kamagaju avuga ko buri wese akwiye guhagurukira ubumuga bwa Autisme

Gahongayiye avuga ko Benji, ubu uri mu kigero cy’imyaka itanu, yageze mu gihe cyo kujya kwiga mu mashuri y’incuke nta kibazo kidasanzwe baramubonaho ku buryo yarangije umwaka wa mbere w’amashuri y’incuke ameze nk’abandi bana.

Cyakora, ngo ageze mu mwaka wa kabiri w’incuke, yatangiye kujya ahugira mu bye agakora ibihabanye n’iby’abandi bigana babaga barimo gukora, ariko kubera ko mu mashuri y’incuke bimura abana bose, na we baramwimuye ariko ageze mu wa gatatu w’incuke ababyeyi be batangira kubona ko ashobora kuba afite ikibazo kidasanzwe.

Ati “Ubundi mu mwaka wa gatatu w’incuke abana batangira kugira imibare bandika, bakiga guteranya no gukuba ariko Benji nta na kimwe muri byo yashoboraga kandi guhera ubwo yanatangiye kwigunga ntiyongera gukinana n’abandi bana.”

Gahongayire avuga ko kugeza icyo gihe batari bagashoboye kumenya ko Benji afite ikibazo ahubwo bakamubwira ko azasibira mu wa gatatu w’incuke kugira ngo azazamukane n’abandi bana bari ku rwego rumwe.

Ati “Tumusibije ibintu byakomeje kugenda birushaho kuba bibi, noneho kubera ko turi abakirisito dutangira gusenga biranga ariko nyuma nza kubiganizaho muramukazi wanjye, aba ari we umbwira ko ashobora kuba ifite ikibazo cya ‘Autisme’”.

Gahongayire wari wumviseho bwa mbere ‘Autisme’, muramukazi we ngo yamusobanuriye imyitwarire y’umwana ufite ubu bumuga yumva ibimenyetso bimeze nk’iby’umuhungu we koko, bimutera gukora ubushakashatsi kuri interineti ngo amenye ubu bumuga byimbitse.

Mu gihe yari muri ubwo bushakashatsi, ngo yahabonye paji ya facebook y’ikitwa “Autisme Rwanda” ahita agira amahirwe yo kuyihuriraho na Rosine Duquesne Kamagaju watangije iri shuri ryita ku bana bafite ubumuga bwa ‘Autisme’ bimutera ishyaka ryo kujyanayo Benji.

Ati “Muri ubwo bushakashatsi nashoboye kumenya ko abana bafite ‘Autisme’ batakaza ubushobozi bwo kuvuga, ntibashora gusabana n’abandi, ntibashobora kumara akanya ku kintu kimwe, yewe nta n’ubwo bashobora kureba neza.”

Benji ubu ni umwe mu bana 80 barererwa muri Autisme Rwanda, ndetse umubyeyi we akaba yishimira ko ubu “ashobora kwandika inyuguti zose, kubara, kwandika imibare no gutandukanya amabara mu gihe nta na kimwe muri byo yageze muri ‘Autisme Rwanda’ ashobora gukora.”

Ashingiye ku rugero rw’umuhungu we, Gahongayire avuga ko abana bafite Autisme ari abana nk’abandi bose kandi ko bashobora kwiga bakazigirira akamaro ndetse bakanakagirira igihugu.

Kimwe na Gashongayire, Godelive Dusabe na we arerera muri “Autisme” Rwanda umwana witwa Jonathan Ishimwe yasigiwe na mukuru we. Avuga ko babonye ko Ishimwe afite ikibazo cya Autisme batinze kuko bakimenye ageze ku myaka itanu.

Dusabe agira ati “Yagize ikibazo mu mikurire, mu kuvuga, mu kugenda,…ibintu byose wabonaga yaratakaye ugereranyije n’abana bo mu kigero cye.”

Akomeza avuga ko abana bafite autisme usanga bigunze, bameze nk’abari mu isi yabo ku buryo mu myaka itanu uba ukimukorera ibintu byose.

Ishimwe wageze muri “Autisme Rwanda” afite imyaka itanu ubu afite 11 ariko Dusabe avuga ko abari basanzwe bamuzi iyo bamubonye bamutangarira kuko ngo ubu ashobora kugenda, kwigaburira, akandurura ndetse akanamenya gushimira.

Gusa, Dusabe avuga ko amashuri y’abana bafite ubumuga bwa autisime ahenda cyane ku buryo bigoye ko umuntu ufite ubushobozi buke yarereramo umwana we, agasaba Leta n’abaterankunga gukora ibishoboka kugira ngo ikiguzi cy’uburezi gihenduke kuri abo bana.

Ati “Iyo mbaze nsanga tumutangaho ibimbi nka 750FRW ku gihembwe kuko nishyura ibihumbi 450FRW ku gihembwe utabariyemo ay’ingendo, kurya n’ibindi.”

“Autisme Rwanda”, ishuri ryita ku bana bafite ikibazo cya Autisme riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, ryavufunguye imiryango muri 2014 ritangirana n’abana batandatu ariko kugeza ubu rimaze kwakira ababarirwa muri 80.

Rosine Duquesne Kamagaju warishinze akanaba umuyobozi waryo, na we avuga ko hari abarijyamo ariko bakananirwa kubera ubushobozi buke hakaba hari n’abandi benshi bifuza kurijyanamo abana ariko bakabura imyanya kuko rikiri rito.

Mu bukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda ku bumuga bwa “Autisme’ kuri uyu wa 2 Mata 2019, Kamagaju yagize ati “Ibi ubwabyo bigaragaza ko ikibazo cya ‘Autisme’ kiturimo, iri mu miryango yacu, mu baturanyi no mu nshuti zacu, bityo twese twagombye kuyihagurukira.”

Yakomeje asaba abari aho ndetse n’inzego za Leta by’umwihariko kugira ikibazo cya Autisme icyabo kandi bakagira uruhare rufatika mu gutuma abana bafite ubwo bumuga biga.

Dr Zuberi Muvunyi, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima (Minisanté) ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, yizeje “Autisme Rwanda” wari witabiriye ibyo birori yavuze ko Minisanté iteganya gukora ubushakashatsi bugaragaza abana bafite ubumuga bwa “Autisme” kugira ngo bitabweho.

Dr Muvunyi by’umwihariko yashimiye ababyeyi bajyanye abana babo muri “Autisme” Rwanda kuko ubusanzwe mu muco Nyarwanda ababyeyi baterwa ipfunwe n’abana nk’abo bakabahisha mu ngo ndetse yizeza Autisme Rwanda ubufatanye mu guteza imbere uburezi n’ubuzima bw’abana nk’abo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Autism nikibazo abayifite ntibitabwaho kubera ikibazo cyubushobozi bike.

Tuyizere claudine yanditse ku itariki ya: 17-02-2023  →  Musubize

Autism nikibazo abayifite ntibitabwaho kubera ikibazo cyubushobozi bike.

Tuyizere claudine yanditse ku itariki ya: 17-02-2023  →  Musubize

Mfite umwana ufite ikibazo cya autisme kandi ntabushobozi mfite bwo kumujyana mwishuri rya autisme rwanda ntakintu mwamfasha nkareba ko yajya aho abandi bana bari akava mubwigunjye.Murakoze

Umulisa clementine yanditse ku itariki ya: 5-11-2020  →  Musubize

Mfite umwana ufite ubu bumuga ariko nta bushobozi mfite nakora iki?

NYIRANDIMUBANZI Vestine yanditse ku itariki ya: 22-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka