Umwana watewe inda warerwaga n’umugiraneza yasubijwe umuryango we

Nakure (izina twamuhaye) wabyaye impanga afite imyaka 15, akaba yari amaze amezi atatu abana n’umugiraneza, yasubijwe mu muryango we yatinyaga ko wamubwira gushyira abana uwamuteye inda.

Nakure ubu yamaze gusubizwa mu muryango we. Aha yari akiri kwa Ayinkamiye wamureraga
Nakure ubu yamaze gusubizwa mu muryango we. Aha yari akiri kwa Ayinkamiye wamureraga

Nakure avuga ko nyina umubyara yapfuye afite imyaka ine gusa arerwa n’abantu bari baturanye na bo baza kwimukira mu Murenge wa Rukomo akomeza kubana na bo.

Avuga ko uwo muryango umaze gutandukana kubera amakimbirane ngo na we yaje kuhava yerekeza mu Murenge wa Nyagatare mu mwaka wa 2017.

Ageze mu mudugudu wa Mirama ya kabiri ngo yakiriwe n’uwitwa Ayinkamiye Claudine aramurera mugihe cy’amezi atandatu. Nyuma ngo yamuhaye umuturanyi we aza guterwa inda ari ho aba.

Ati “Jyewe Papa simuzi bambwiye ko yapfuye ntaravuka, mama we yapfuye mfite imyaka ine ndetse na sogokuru ahita apfa. Narezwe n’abaturanyi kugeza batandukanye. Nongeye kurererwa hano mpava maze kugira inda kuko uwayinteye yari amaze gufungwa azira gufata umwana ku ngufu”.

Nakure avuga ko uwo muhungu ngo yari yaramusabye kutavuga ko ari umwana, ahubwo uzajya amubaza azajya avuga ko afite imyaka 20.

Avuga ko asubiye kwa nyirakuru mu mudugudu wa Akayange Akagari ka Ndama, Umurenge wa Karangazi ngo yamuhozaga ku nkeke amubaza uwamuteye inda.

Ibi ngo ni byo byatumye yanga gusubirayo amaze kubyara kuko yumvaga nyirakuru atari bumwakire.

Avuga ko nyirakuru acururutse akemera kumwakira yabyishimira kandi yagenda bakabana.

Agira ati “Maze kubyara naratekereje nsanga nyogokuru atazanyemera, nigumira aho kwa muganga kubw’amahirwe Ayinkamiye twabanye kera mbona anyuzeho ndamuhamagara angezeho yemera kunzana iwe”.

Yongeraho ati “Sinzi ko nyogokuru yanyakira, ariko abyemeye nagenda tukabana si jye wifuza kubaho nta muryango, byanezeza”.

Ayinkamiye Claudine avuga ko akimenya ko umwana yareze yabyaye yihutiye kujya kumusura, gusa ngo kumuzana iwe byatewe n’impuhwe za kibyeyi kuko yari amaze kumubwira ko abarwaza be bamutaye kwa muganga akimara kubyara bakitahira.

Agira ati “Yarampamagaye munyuzeho ndebye ukuntu abana batitira na nyina wabazwe ngira impuhwe z’ababyeyi, kuko urumva nari narabanyeho na we atarahohoterwa muzana iwanjye, ariko ubushobozi bwo kumutunga n’aba bana ntabwo rwose”.

Ku wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020, ni bwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagejeje Nakure kwa nyirakuru, nyuma y’igihe gito bamusuye akababwira ko yifuza umwuzukuru we ahubwo yamubuze.

Bubagare Christiane, nyirakuru wa Nakure, avuga ko yanejejwe cyane no kubona umwuzukuru we ariko akifuza ko ubuyobozi bwamufasha ku bwisungane mu kwivuza kuko na we abubona yiyushye akuya.

Agira ati “Yo, mwana wa, narishimye kubona umwuzukuru n’abuzukuruza banjye, nzabafata neza gusa ariko bazanyunganire kuri mutuelle nanjye nyibona bingoye”.

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mbabazi Jane, arahumuriza uyu mukecuru Bubabare Christiane, akamwizeza ko ubuyobozi bwiteguye kumufasha mu bibazo by’umwuzukuru we.

Ati “Twebwe icyo twifuzaga ni uko umwana ajya mu muryango we akareka kuzerera, mutuelle rwose abana tuzayibaha ndetse na nyina. Tuzakomeza gukurikirana imibereho y’uyu muryango nta kibazo bazagira”.

Uyu mwana yatewe inda afite imyaka 15 y’amavuko ubu akaba afite abana b’amezi atatu.

Uwamuteye inda ubu ari muri gereza ya Rwamagana, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana ku ngufu, icyaha yakoreye undi mwana utari uyu yateye inda, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutseho neza, iki kibazo cy’abana baterwa inda ko kiriho gifata intera cyane mu gihugu uuti waba uwuhe? Gufunga abazibatera ntabwo bizatanga igisubizo kirambye hakwiriye kwigwa uburyo bwo kuganiriza abana b’abaobwa uburyo bwo kwirinda n’abagabo inshingano zabo nk’abanyarwandamu kurenganura abana

Umubyeyi Grace yanditse ku itariki ya: 2-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka