Umwana w’imyaka 13 afite impano yamufashije kwiyishyurira ishuri

Hakizimana Eric w’imyaka 13 y’amavuko yifitemo impano yo kubaka inzu z’ubwoko butandukanye akoresheje ibikarito ku buryo byamufashije kwiyishyurira umwaka wose w’amashuri hamwe n’ibikenerwa ku ishuri byose.

Iyi nzu ayigurisha amafaranga y'u Rwanda ari hagati y'ibihumbi 10 na 15
Iyi nzu ayigurisha amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 10 na 15

Hakizimana yavutse mu 2008 akaba yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Karugira giherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.

Ubwo icyorezo cya Covid-19 kibasiraga isi n’u Rwanda muri rusange abantu bagasabwa kuguma mu rugo, nibwo yatangiye gukuza impano ye.

Kuri ubu Hakizimana azi gukora neza inzu z’ubwoko butandukanye mu bikarito, akaba anashobora gukora ibindi birimo amavaze hamwe n’indabo, imodoka, moto, amagare hamwe no gushushanya ku makadere kandi akabikora neza.

Bimwe mu bikoresho Hakizimana akoresha harimo insinga, kole, imisumari, ibikarito hakiyongeraho amacupa avamo ikinyobwa cya energy, inyange, ibirahure na sima.

Bitewe n’uko Hakizimana abona ibikoresho akoresha bimugoye, avuga ko yifuza kubona ubufasha agakora ibintu bye neza.

Ati “Ikintu nifuza ni uko nabona umuntu wanteza imbere nkabikora neza, ku bikoresho byiza, bitunganye neza nyine ngatera imbere ngateza n’igihugu imbere”.

Nijoro iba yakamo amatara
Nijoro iba yakamo amatara

Muhawenimana Marie Grace ni umubyeyi wa Hakizimana. Avuga ko yatangiye kubona impano y’umuhungu we mu gihe cya mbere cya guma mu rugo ku buryo kuri ubu hari byinshi amaze kumenya gukora kandi bikaba hari icyo bimufasha.

Ati “Mbona bimufasha cyane. Biriya akora iyo babiguze, abasha kwigurira amakayi. Nk’ubu yiguriye ishakoshi y’ibihumbi 15, yigurira n’inkweto yigurira ibintu byose byo ku ishuri, yishyura amafaranga y’ishuri y’umwaka wose, n’amafaranga baca y’ikibuga n’ibindi byose”.

Ikindi ngo ni uko impano ya Hakizimana nta mpungenge itera nyina z’uko byamuviramo kureka ishuri kuko byose abikora mu gihe atagiye kwiga kandi akaba yitwara neza ku ishuri kuko atsinda.

Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta akaba n’umuvugizi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Ruzindana Rugasaguhunga Jean Baptiste, avuga ko iyi Minisiteri ifite gahunda zitandukanye zo gufasha impano z’urubyiruko ariko kandi ngo n’ababyeyi babo bagomba kubigiramo uruhare rwa mbere.

Ati “Iyo abigaragaje n’abantu bakabona impano ye koko ishobora gusukirwa igakura, ntacyabuza ko uwo muntu rwose yafashwa, birumvikana kuko aba akiri mutoya ababyeyi be bagomba kubigiramo uruhare ariko iyo impano igaragaye yafashwa”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro uyu mwana atuyemo na bwo buvuga ko hari uburyo binyuze mu mashuri bakurikirana impano z’abana bakanabafasha kugira ngo zitazima.

Iyi nzu Hakizimana aramutse afite ibikoresho byose ngo yayubaka mu gihe cy'iminsi itatu
Iyi nzu Hakizimana aramutse afite ibikoresho byose ngo yayubaka mu gihe cy’iminsi itatu
Uretse inzu, Hakizimana akora n'indabo hamwe n'amavaze
Uretse inzu, Hakizimana akora n’indabo hamwe n’amavaze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka