Umwana abe aho agomba kuba ari - Minisitiri Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Edouard Bamporiki, arasaba ababyeyi gukora ku buryo abana babo baba aho bagomba kuba, kuko ari byo bizabarinda uburara n’ubwomanzi.

Minisitiri Bampoliki yasabye abatuye i Nyamirama gukora ku buryo abana babo baba aho bagomba kuba
Minisitiri Bampoliki yasabye abatuye i Nyamirama gukora ku buryo abana babo baba aho bagomba kuba

Yabibwiye ababyeyi b’i Nyamirama mu Karere ka Nyaruguru, bifatanyije mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare, ku itariki 26 Gashyantare 2022.

Yagize ati “Umwana abe aho agomba kuba ari. Icyiciro cye kimusaba kuba mu irerero, abe mu irerero, kimusaba kuba ari mu ishuri, abe mu ishuri. Tugira ingorane iyo umwana yagiye mu biyobyabwenge, mu bwomanzi, mu bitungura u Rwanda.”

Yunzemo ati “Abana mubyara mubajyane mu byungura u Rwanda, uwo binaniye yiyambaze ubuyobozi. Inkunga ituma umwana wawe aba aho agomba kuba ari tuzayigutera nk’abayitera, kuko umwana ni uwawe, ariko ni uw’u Rwanda kurushaho.”

Yasobanuye kandi ko kujyana abana mu ishuri ari byo bizatuma ababyeyi n’abayobozi bo mu gihe kizaza bazabasha kurerera u Rwanda no kuruyobora uko bikwiye.

Ati “Tugomba gufasha abana b’Abanyarwanda kubona ubumenyi, kugira ngo igihugu cyacu kizahore mu biganza by’abantu bazima batishwe n’ibiyobyabwenge cyangwa ubwomanzi. Bityo ababyeyi bo mu gihe kizaza bazabe bafite ubushobozi n’ububasha buruta ubw’ab’uyu munsi. Urera aba yifuza ko abo arera uyu munsi bazaba bisumbuye kuri we.”

Mu babyeyi bakurikiye ubu butumwa, hari abavuga ko bari bariyemeje kugira uruhare mu gutuma nta bana bata ishuri aho batuye, ariko ko bagiye kurushaho.

Clémentine Uwimana ati “Abana iyo bagiye aho batagomba ni bwo usanga barwaye amavunja, biba, bangiza iby’abandi. Hano mu mudugudu ntuyemo, mbonye umwana w’umuturanyi utiga ngomba kumukurikirana. Nta nzererezi dukeneye mu mudugudu wacu.”

Alexis Rwamucyo na we ati “Umubyeyi utajyana umwana we mu ishuri, aba amuhemukiye cyane. Kubera ko agira imibereho itari myiza, akabaho nta cyerekezo kizima.”

Muri iki gihe, abayobozi n’abashinzwe uburezi bari kurwana no gusubiza abana mu ishuri.

I Nyaruguru na bo iyi gahunda barayitangiye, kandi ngo biri mu murongo mwiza nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’ako Karere, Emmanuel Murwanashyaka.

Ati “Urebye abana batarasubira mu ishuri ni bakeya, ariko impamvu zabo turimo turazikurikirana. Bamwe ntibahari bagiye mu tundi turere, ariko tugerageza kumenya aho buri mwana ari, noneho tukamusubiza mu ishuri.

Uwo muyobozi anavuga ko muri iyi gahunda yo gusubiza abana mu ishuri hari abo bagenda basanga bamaze igihe kinini bararitaye, ku buryo icyo barimo gukora ubungubu ari ukureba icyo bagenerwa, niba bagomba gusubira mu mashuri abanza cyangwa mu yisumbuye, cyangwa se na none kujyanwa mu y’imyuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka