Umwami wa Jordanie yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda

Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda, Perezida Paul Kagame akaba yamushimiye uba yasuye u Rwanda, anashimangira ko ibihugu byombi bisangiye byinshi birimo n’indangagaciro mu iterambere.

Perezida Kagame yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Mutarama 2024, avuga ko yashimishijwe no guha ikaze mu Rwanda, Umwami wa Jordanie.

Umwami Abdullah II wa Jordanie yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, ndetse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yashimishijwe no guha ikaze Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II, ndetse kandi ko amushimira ku bw’uruzinduko rwe mu Rwanda.

Yagize ati “Urakoze muvandimwe wanjye Nyiricyubahiro Abdullah II. Nashimishijwe no kubaha ikaze mu Rwanda kandi turabashimira ku bw’uruzinduko rwanyu.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda n’Ubwami bwa Hashemite bwa Jordanie bisangiye indangagaciro n’ibyifuzo byo kugera ku iterambere byose bishingiye ku mahoro, ubutabera n’umutekano.

Umukuru w’Igihugu yijeje Umwami Abdullah II ko arajwe inshinga no kubakira ku biganiro bagiranye bitanga umusaruro, no kurushaho gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’Ibihugu byombi.

Umwami Abdullah II nawe yashimye Perezida Kagame wamwakiriye neza ndetse ko yatewe imbaraga no kubona uburyo abanyarwanda ubumwe n’ubudaheranwa byatumye bahindura u Rwanda.

Yagize ati “Ndashimira inshuti yanjye Perezida Paul Kagame ku bwo kunyakira neza. Biteye imbaraga kwibonera ukuntu abaturage b’u Rwanda binyuze mu budaheranwa n’ubumwe bahinduye u Rwanda urumuri rw’iterambere n’uburumbuke rwishimiwe na buri wese.”

Yakomeje ashimangira ko Jordanie irajwe ishinga no guteza imbere ubufatanye n’u Rwanda.

Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, mbere yo gusoza uruzinduko rwe yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida Paul Kagame yasezeye Umwami Abdullah II bin Al-Hussein wa Jordanie, wasozaga uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka