Umwami Muhammed VI yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Yanditswe na
KT Editorial
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2016, Umwami Muhammed VI uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umwami Muhammed VI yunamira imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Asura uru rwibutso yeretswe amateka mabi yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Umwami Muhammed VI yanunamiye imibiri isaga 250,000 ishyinguye muri uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Iki gikorwa agikoze ku munsi wa gatatu w’uruzinduko agirira mu Rwanda, uruzinduko rugamije gushimangira umubano ushingiye ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Agera Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Arasobanurirwa n’Umukozi w’urwibutso amateka yarwo

Mbere yo kunamira Imibiri isaga ibihumbi 250,000 ishyinguye muri uru rwibutso

Yunamiye imibiri y’abashyinguye muri uru rwibutso

Muri iyi gahunda yaherekejwe na Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo kamere

Bafashe Umunota wo Kwibuka

Ubutumwa bw’umwami wa Maroc nyuma yo gusura urwibutso

N’abandi bayobozi baherekeje Umwami wa Maroc kunamira abasize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu ri uru rwibutso

Minisitiri Uwacu Julienne na Dr Bizimana Jeand Damascene uyobora CNLG baherekeje umwami Muhammed VI

Basoza Gahunda yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Video igaragaza Umwami Muhammed VI wa Maroc asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Ohereza igitekerezo
|