Umwalimu SACCO yorohereje abarimu batize uburezi kubona inguzanyo

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu Sacco bwatangaje ko bwakuyeho amananiza ku nguzanyo zihabwa abakora umwuga w’uburezi batarabwize, aho bemerewe guhabwa inguzanyo ku mushahara nk’abandi barimu bize uburezi, ibintu binyuranye n’amabwiriza yari asanzwe.

Umwalimu SACCO igiye gufata kimwe abanrimu bize uburezi n'abatarabwize
Umwalimu SACCO igiye gufata kimwe abanrimu bize uburezi n’abatarabwize

Itangazo rya Koperative Umwalimu SACCO ryasohotse nyuma y’inkuru ya Kigali Today igaragaza imbogamizi abarimu batize uburezi bahura nazo, zirimo kudahabwa inguzanyo ishingiye ku mushahara uko babyifuza, kuko batize uburezi.

Abarezi benshi bavuga ko binyuranyije n’amahame ya Koperative, avuga ko abanyamuryango bagira uburenganzira bungana ndetse bakagabana n’inyungu zingana.

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO butangaza ko Abarimu batize uburezi bazajya bahabwa inguzanyo kimwe n’abandi barimu bose, hagendewe ku mabwiriza y’ikigo gishinzwe uburezi REB.

Bugira buti "Hashingiwe ku Ibaruwa yo ku wa 04 Ukwakira 2022, REB yandikiye Uturere ibamenyesha ibyerekeye ishyirwa mu myanya ry’abarimu, Ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO buramenyesha abarimu batize uburezi ko kuva uyu munsi tariki 04 Ukwakira 2022 bazajya bahabwa serivisi nk’iz’abandi bose bize uburezi."

Ubuyobozi bwa Koperative Umwalimu SACCO bwari bwarashyizeho amabwiriza ko abakora umwuga w’uburezi batarabwize bahabwa inguzanyo itarenza Gashyantare 2023, hagendewe ko mu mwaka wa 2020 Minisiteri y’Uburezi yasabye abakora uburezi batarabwize, kujya kubwiga bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2023, kuko abazaba batarabwize bashora kwirukanwa.

Koperative Umwalimu SACCO yari yatangiye gukumira igihombo yaterwa n’inguzanyo zihabwa abatarize uburezi, kubera iyo tariki ntarengwa yari yashyizweho.

Umwalimu SACCO urashyiraho aya mabwiriza mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushakisha abakora ubwarimu, ndetse ihamagarira n’abatarabwize bashoboye, kwitabira kubukora.

N’ubwo Umwarimu SACCO yorohereje abakora uburezi mu bigo bya Leta, isabwa kuzuza amahame ya Koperative harimo gufata abanyamuryango kimwe, no kugira ijwi ringana, aho abakora uburezi mu bigo byigenga bavuga ko bagomba guhabwa inguzanyo ku rwunguko rwa 11% kimwe n’abarimu bakora mu bigo bya Leta aho kuba 14%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

None se abarimu batize uburezi bazajya bungukishwa ku % arenze kuyabize uburezi?

Alias yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Nukuri Imana yo mu ijuru ishimwe!!! Kuba tugiye gufatwa kimwe nk,abandi tugahabwa inguzanyo tukiteza imbere !!! Ahubwo short courses zitangire vuba twige dukorere impamyabumenyi ziyongera kuzo dufite!! Ndashimira prezida kagame Paul Imana imuhe umugisha!!

Uwimbabazi chadrack yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Mwiriwe muyobozi was U-sacco,nashakaga gushimira iki gitekerezo cyo kuba mwibutse umwarimu utarize uburezi kuko we ntiyumvaga ko ari kimwe nuwabwize kuko bajyaga kwaka inguzanyo ntizingane,ibi byatumye akanyamuneza kuri bo bishima Cyane ko bagiye kujya babona credit ingana niyababwize,ahubwo ikibazo,Ese Koko unqualified teacher yemerewe inguzanyo ku mushahara nkizababwize,urugero uwabwize afata credit nk’iyimyaka 3 ntangwate uretse salary ye,Ese Koko nutabwize nawe ni uko Cyangwa biracyakomeje ko afata iya 1year yashaka iya3years

IRIGUKUNZE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Bafashe abalimu bakora muri private schools nabo bage babarirwa ku rwunguko rwa 11/100, kuko nabo baba bataranze umugabane ungana n’uw’abalimu bakorera Leta.

Habimana Joseph yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ikibazo Ese vazajya baha abarimu batize uburezi inguzanyo ingana nbabwize nkurugero abawize bashobora guhabwa 3years credit ku mushahara,Ese unqualified teacher yemerewe inguzanyo ingana niyababwize Koko ntangwate uretse umushara we?

IRIGUKUNZE Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Leta yacu numubyeyi, ireba kure, abarimu batize uburezi usanga bashoboye pe, nange nize uburezi ndumwarimu, ariko harabarimu dukorana batabwize usanga aribo banashoboye . Nkuwize HEG, yigisha set, social neza pe, uwize EKK, EFK, ugasanga yigisha neza I ndimi rwose! Nabarimu nkabandi pe!!

Niyotwizera mediatrice yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Leta yacu numubyeyi, ireba kure, abarimu batize uburezi usanga bashoboye pe, nange nize uburezi ndumwarimu, ariko harabarimu dukorana batabwize usanga aribo banashoboye . Nkuwize HEG, yigisha set, social neza pe, uwize EKK, EFK, ugasanga yigisha neza I ndimi rwose! Nabarimu nkabandi pe!!

Niyotwizera mediatrice yanditse ku itariki ya: 6-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka