Umwalimu SACCO mu gihe cya vuba iratangira gutanga inguzanyo z’ubuhinzi
Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, avuga ko mu gihe cya vuba, iyi Koperative itangira gutanga inguzanyo z’Ubuhinzi n’Ubworozi nk’uko abanyamuryango benshi bagiye babisaba.
Avuga ko hamaze gushyirwaho ubwoko bw’inguzanyo bubiri aribwo ‘Aguka Mwalimu’ na ‘Sarura Mwalimu’ ku buryo ubu ngo izi nguzanyo zamaze gushyirwa muri sisiteme ibikenewe byose nibimara kurangira izi nguzanyo zizatangira gutangwa ku bazifuza.
Ati “Hari inguzanyo ya Aguka Mwalimu na Sarura Mwalimu zamaze gushyirwa muri sisiteme ku buryo hari ibikirimo kongerwamo nibirangira akaba aribwo tuzatangira kuzitanga ariko amabwiriza ni uko amafaranga yawe y’ubuhinzi agomba kuba aca kuri konti yawe ya Mwalimu SACCO.”
Avuga ko uretse n’ubuhinzi ngo n’ubucuruzi abarimu bakora, amafaranga babukuramo agomba kunyuzwa kuri konti ya Mwalimu SACCO kugira ngo bizajye byarohera usaba inguzanyo hatarebwe ku mushahara gusa.
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Rwinsheke mu Murenge wa Gatunda, Claudette Mukamusoni, avuga ko uretse kuba batunzwe n’akazi ko kwigisha bagira n’ibindi bikorwa bibateza imbere by’umwihariko ubuhinzi n’ubworozi.
Avuga ko mu bindi bigo by’imari ariho bajyaga babona inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi ariko mu Mwalimu SACCO bakaba batazibonaga ari nayo mpamvu bakomeje gusaba ko bashyirirwaho ubu bwoko bw’inguzanyo.
Yagize ati “Izi nguzanyo zirakenewe cyane kuko n’ubuzima bwacu bwa buri munsi dutungwa n’umushahara ugomba kugira ikiwunganira, ubwo buhinzi turabukora n’ubwo turi abarezi kandi no korora turorora, tubonye iyo nguzanyo yadufasha kwagura ubushobozi bwacu.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Kagitumba, Rusine Innocent, avuga ko Akarere ka Nyagatare gakorerwamo ubworozi n’ubuhinzi kandi ubikora akabona umusaruro mwinshi ndetse n’umukamo w’amata.
Avuga ko kuba Leta isigaye ishyiraho ibiciro by’umusaruro byabahaye icyizere ko umuhinzi atabura isoko ndetse hakaba haranabonetse uruganda rutunganya amata y’ifu ku buryo bafite icyizere cy’isoko ry’umukamo nawo uherutse kongererwa igiciro.
Avuga ko izi nguzanyo nizitangira gutangwa bizatuma Mwalimu adatungwa n’umushahara gusa kuko bazanakora ubuhinzi n’ubworozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|