Umwaka wa 2024 utangiranye n’imvura nyinshi Iburengerazuba no mu Majyepfo

Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mutarama 2024 (kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10), ibice bimwe by’Iburengerazuba n’Amajyepfo by’Igihugu bizagwamo imvura nyinshi, mu gihe ahandi hazaboneka isanzwe.

Ishusho igaragaza imvura iteganyijwe hagati y'itariki ya 1 n'iya 10 Mutarama 2024
Ishusho igaragaza imvura iteganyijwe hagati y’itariki ya 1 n’iya 10 Mutarama 2024

Ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 10 na 120 ni yo iteganyijwe kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu, ikazaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo.

Ahenshi mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyaruguru akaba ari ho hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe ihagwa mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Mutarama, kuko ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 10 na 60.

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe kugabanuka mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara z’Iburasirazuba n’Amajyaruguru, cyane cyane mu minsi itandatu ya nyuma y’iki gihe.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’ibiri (2) n’itandatu (6), aho mu bice biteganyijwemo iri hejuru y’isanzwe igwa, izagwa ku matariki ya 1, 3, 5, 6, 7 na 9 Mutarama 2024, mu gihe ahandi iteganyijwe ku matariki ya 1, 2 na 3.

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kikavuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi, hamwe no ku miterere ya buri hantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu bice by’iburasirazuba by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bwa Nyaruguru na Nyamagabe cyane cyane ibice biherereye muri Pariki y’Igihugu ya
Nyungwe, ndetse no mu majyepfo y’Akarere ka Karongi.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, Nyaruguru na Karongi, hamwe no mu bice byinshi by’Uturere twa Rubavu na Huye.

Imvura iri hagati ya milimetero 10 na 20 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza hamwe no mu bice bito by’Uturere twa Kirehe na Bugesera.

Meteo-Rwanda ikavuga ko ahasigaye hatavuzwe mu Ntara y’Amajyaruguru, iy’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40, mu gihe ibice by’Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80.

Meteo-Rwanda ivuga ko hashobora kuzabaho ibiza biterwa n’uko mu minsi ya nyuma y’igice cya gatatu cy’Ukuboza 2023 haguye imvura nyinshi yikurikiranya, ubutaka bukaba bumaze gusoma.

Meteo-Rwanda ivuga ko hashobora kubaho imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, cyane cyane mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Igihugu, ahateganyijwe imvura nyinshi (iri hagati ya milimetero 80 na 120).

Iki kigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kikagira inama Abanyarwanda n’inzego bireba, gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka