Umwaka wa 2023 uzarangira Uturere tudafite abayobozi twamaze kubabona

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko umwaka wa 2023 uzarangira uturere tudafite abayobozi twamaze kubahabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikowa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC), Munyaneza Charles yatangarije Kigali Today ko kuva tariki ya 28 Ukwakira 2023 hazatangira igikorwa cy’amatora ku rwego rw’umudugudu bigakomeza kugera kurwego rw’akarere.

Ati “Abayobozi bagize komite nyobozi z’uturere ntabwo bizarenza tariki 12 Ukwakira 2023 bataratorwa kugira ngo hazibwe icyuho cy’abayobozi bamwe bagiye bava mu mirimo yabo ku mpamvu zitandukanye”.

Ku birebena n’abayobozi b’uturere bakurwaho bagasimbuzwa ababungirije by’agateganyo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu MINALOC ivuga ko bitegeanywa n’itegeko ko igihe umuyobozi avuye mu nshingano ze asimburwa by’agateganyo n’umwungirije.

Umunyamabanga Nshingwabikowa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) abajijwe niba kudahita hatorwa abandi bayobozi basimbura ako kanya abavuye mu nshingano bitica akazi ndetse bikaba byatuma habaho icyuho mu ri serivise zatangwaga nuwo muyobozi wavuye mu nshingano ze yavuze ko ku geza ubu ntacyuho cyabaho kuko Haba hasigayeho abandi bayobozi ku rwego rw’akarere kandi bagakora inshingano zabo uko bikwiye.

Ati “Impamvu hasimbuzwa by’agateganyo umuyobozi umwungirije nuko ako kanya hatahita haboneka umusimbura atabanje gutorwa, ninayo mpamvu dutegura aya matora kugira ngo akorwe mu mucyo kandi akorwe n’abaturage”.

Umunyamabanga Nshingwabikowa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC), Yavuze ko abayobozi bazasimburwa batowe mu matora yabaye mu mwaka wa 2021 ariko bakaba batakiri mu nshingano kubera impamvu zitandukanye.

Hazaba kandi n’amatora y’abagize inama njyanama z’uturere kugirango abagize Biro ya njyanama ituzuye yuzuzwe.

Aya matora yokurwego rw’umudugudu biteganyijwe ko azaba nyuma y’Umuganda rusange uzaba kuwa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023.

Kugeza ubu uturerere tudafite ba Mayor b’agateganyo ni Musanze, Rutsiro, Karongi, Burera, Gakenke, Gicumbi, nyamasheke na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka