Umwaka wa 2020 usize ibikorwa remezo by’icyitegererezo
Mu mwaka wa 2020, hakozwemo imishinga minini 12 y’ibikorwa remezo igamije guteza imbere abaturage ikaba yaratashywe ku mugaragaro ku wa 04 Nyakanga 2020 ndetse hubakwa ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22.


Muri ibyo bikorwa harimo imidugudu 14 y’icyitegererezo yubatswe ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 88 na miliyoni 82.
Inzu 528 zubakiwe abasigajwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiraro 20, ibirometero 401 by’imihanda, ibigo nderabuzima 11, amashuri, amasoko, gutanga amazi ndetse n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibi bikorwa byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari 88 na miliyoni 82.
Imidugudu y’icyitegererezo uko ari 14 yahaye icumbi imiryango 318 mu turere 14 mu ntara zitandukanye.
Hubatswe inzu 286 zubakiwe abasizwe iheruheru na Jenoside zikaba zicumbitsemo imiryango 651, izi nzu zikaba zaruzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 6 na miliyoni 990.
Uyu mwaka kandi hubatswe ibitaro 2 ari byo ibitaro bya Gatonde mu Karere ka Gakenke na Gatunda muri Nyagatare abaturage bemerewe n’umukuru w’igihugu, hubakwa n’ibigo nderabuzima 9.

Hubatswe kandi ibiraro 20 mu turere twa Ngorero, Burera, Muhanga, Karongi, Ruhango na Nyabihu. Ibyinshi ngo byubatswe hagamijwe gukemura ingaruka zatewe n’ibiza byibasiye utwo duce.
Iyubakwa n’isanwa ry’ibi biraro ryatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyari 17 na miliyoni 233.
Imihanda yubatswe hirya no hino mu gihugu ku burebure bwa kilometero 401 bitwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 36 na Miliyoni 167.
Mu mihanda yubatswe harimo uwa Kagitumba-Rusumo uhuza u Rwanda na Uganda ndetse na Tanzaniya.
Mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko hubatswe imihanda ifite agaciro ka miliyoni 76 z’amadolari ya Amerika.
Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2019 mu rwego rwo kugira indi mihanda yunganira iyari isanzwe ihari, no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali.
Hari imwe muri iyi mihanda izifashishwa mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye inama ya CHOGM ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ikaba iteganyijwe kubera i Kigali mu mwaka utaha wa 2021.
Muri iyo mihanda harimo uva ahitwa kuri Rwandex werekeza kuri Kigali Convention Centre n’ahitwa mu Myembe. Iburyo bwawo ukinjira, harimo undi muhanda mushya ugana ahirwa kuri Sonatube.

Hari undi muhanda uca munsi y’ahahoze Alpha Palace i Remera ugakomeza ukagera munsi y’urusengero rwa EAR mu Giporoso, ku muhanda ukomeza ujya Kabeza.
Undi muhanda uca imbere y’Akarere ka Gasabo ku Gishushu, ugatambika ukagera munsi ya Airtel ugakomeza ukagera mu Migina.
Hari undi muhanda wo uva ahitwa muri Nyabisindu werekeza i Nyarutarama umanuka mu gishanga ugaca munsi y’ishuri rya Green Hills, ugakomeza ukagera ku muhanda wa Nyarutarama.
Mu mwaka wa 2020 kandi nibwo huzuye sitade 3 z’umupira w’amaguru mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Ngoma na Bugesera ku buryo zisigaye zakira imikino ya shampiyona.
Umwaka wa 2020 usize ibyumba by’amashuri 22,505 n’ubwiherero 31,932 byubatswe
Ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hagiye kubakwa mu buryo budasanzwe ibyumba n’ubwiherero bikenewe ku buryo byarangirana na Kanama 2020.

Hari ibyumba byatangiye kongerwa ku bigo by’amashuri bisanzwe n’ibigo by’amashuri bishya byatangiye guhangwa, byose bigomba kuba byuzuye muri Kanama. By’umwihariko hazubakwa amashuri 81 mashya y’imyuga n’ubumenyingiro.
Muri ibyo byumba 22 505, Banki y’Isi ifitemo uruhare rwo kubaka ibyumba by’amashuri 11 004 naho Guverinoma ifite 11 501. Banki y’Isi izubaka kandi ubwiherero 14 680 naho Guverinoma yubake ubwiherero 17 252.
Ibyumba bishya by’amashuri byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe mu muganda wo kubaka ibyuma by’amashuri ari na ho igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko iyi gahunda yo kubaka amashuri icyarimwe kandi menshi arimo abanza n’ayisumbuye, isubiza ibibazo byinshi bishingiye ku ireme ry’uburezi.
Ati “Icya mbere ni ukugabanya umubare w’abana biga mu ishuri rimwe kugira ngo ishuri ryigemo abana bake bashobora kwigishwa, mwalimu agashobora kubacunga neza no kubakurikirana ari byo twita kugabanya ubucucike mu mashuri, icya kabiri ni ukugabanya ingendo ndende abana bakora bajya ku mashuri, icya gatatu ni ukorohereza umwalimu wigisha abana 100, biramugora kurusha uwigisha abana 50 cyangwa 40”.
Banki y’Isi yatanze miliyari 123Frw naho Guverinoma y’u Rwanda ikazakoresha miliyari 95 frw hatabariwemo umuganda w’abaturage.
Isesengura rya Minisiteri y’Uburezi ryo mu 2019 ni ryo ryerekanye ko hari icyuho cy’ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, ubwiherero n’ibikoni.


Ohereza igitekerezo
|