Umwaka utaha abantu bazatangira gutunga ibyangombwa by’ubutaka mu ikoranabuhanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka gitangaza ko mu mwaka utaha inyandiko z’ibyangombwa by’ubutaka zizatangira kubikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo koroshya kubika amakuru akenewe ku butaka.

Ibyangombwa by'ubutaka bigiye kujya bibikwa mu buryo bw'ikoranabuhanga
Ibyangombwa by’ubutaka bigiye kujya bibikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Ibyo bitangajwe mu gihe usanga hari abaturage bitotomba kubera bahuriye ku cyangombwa kimwe cy’ubutaka butemerewe kugabanywa kuko buri munsi ya hegitari imwe, bigasaba ko ushaka kugira icyo akorera ku gice cye buri wese ucyanditseho agomba kuba ahari kandi hari n’ubwo bidashoboka.

Umwanditsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Mujyi wa Kigali, Christine Nyiranshimiyimana, avuga ko itegeko ry’ubutaka rigenderwaho ari ko ribiteganya, ariko bigaragaramo imbogamizi ari nayo mpamvu itegeko ry’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka riri kuvugururwa.

Avuga ko kuvugururwa kw’itegeko ry’ubutaka bizoroshya uburyo bwo kubona ibyangombwa ku bantu bafite ibibazo byo guhurira ku cya ngombwa kimwe, ariko bitavuze ko ubwo butaka bwabo bwagabanywamo uduce twinshi.

Avuga ko ikoranabuhanga ari kimwe mu kizoroshya gutunga ibyangombwa by’ubutaka kuri abo bahuriye kuri kimwe kuko buri wese azaba ashobora kubika icyo cyangombwa basangiye mu buryo bw’ikoranabuhanga haba kuri terefone cyangwa mu bubiko bwe bwa (e-mail).

Agira ati, “Ikiguhesha uburenganzira ku butaka si uko waba ubitse icyangombwa ku mpapuro, kuko ikizima ni ukuba mu buryo bw’ikoranabuhanga ugaragaza imigabane runaka ku butaka bwawe buri kuri icyo cyangombwa cy’ubutaka”.

Yongeraho ati “Umuntu uri ku cyangobwa kimwe na mugenzi we ashobora kugurisha imigabane ye agakora ihererekanya ry’ubutaka yaguze cyangwa yagurishije nawe, akandikwa cyangwa akandukurwa ku cyangombwa cy’ubutaka”.

Nyiranshimiyimana avuga ko igihe umuturage utunze icyangombwa cy’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga, azaba akeneye kugitunga mu mpapuro ashobora kubikora bidasabye ko azana mugenzi we, gusa ngo impapuro zizaba nta gaciro zigifite cyane kuko n’abandi bose bazaba bakeneye ayo makuru muri ubwo buryo bushya.

Agira ati, “Uzaba akeneye gutanga amakuru y’ubutaka, haba no muri banki azatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko na banki zizaba zifite iryo koranabuhanga, ntabwo zizaba zikeneye impapuro. Ubu itegeko riracyateganya ko ahantu ha hegitari imwe hatagabanywa kandi ntabwo twagendera ku byo abaturage bavuga hari amategeko tugomba kubanza guhindura”.

Gutunga amakuru y’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ngo bizagabanya amakimbirane ashingiye ku butaka, kuko bitazongera kubaho ko umuntu atunga ibyangombwa bibiri ku butaka bumwe akaba yabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Iyo gahunda ninziza ariko mubicyemurane nibizo byibyangombwa byacu byatakaye

uwayo evode yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Iyo gahunda ninziza ariko mubicyemurane nibizo byibyangombwa byacu byatakaye

uwayo evode yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

Iyo gahunda ninziza ariko mubicyemurane nibizo byibyangombwa byacu byatakaye

uwayo evode yanditse ku itariki ya: 7-08-2021  →  Musubize

twabazanga ibyagobwa bya gitarama byo bizasohoka byari murakoze

Uwera anick yanditse ku itariki ya: 29-01-2021  →  Musubize

Hari abantu baguze ubutaka nyuma yo gufotora kandi ubutaka baguze nibuto kuburyo kubufotoza no gukora mutation ayo watanga aruta ayo watanze uhagura.nkabo kubona icyangombwa bizagenda gute?Murakoze

MUTANGANA Aloys yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Hari abantu baguze ubutaka nyuma yo gufotora kandi ubutaka baguze nibuto kuburyo kubufotoza no gukora mutation ayo watanga aruta ayo watanze uhagura.nkabo kubona icyangombwa bizagenda gute?Murakoze

MUTANGANA Aloys yanditse ku itariki ya: 28-01-2021  →  Musubize

Muraho neza?Nkurikije ubusobanura duhawe kubijyanye nokubika ibyangombwa by’ubutaka mu ikoronabuhanga ni byiza cyane turabyishimiye.Niba rivuga ko ubutaka butarengeje hectare abantu bahurira kucyangombwa cy’imwe buri muntu akagira purusa ze,numva byaba byiza itegeko rizasohoka iyo ngingo bayizeho ubutaka bwose uko bwaba bungana no mubuhinzi bwakagize icyangombwa cyabwo none bikabikwa mu ikoranabuhanga ushatse icyangombwa cy’urupapuro akajya kugikura Ku irembo,hari nikindi kibazo kigaragara iyo wagabanyishije ubutaka ufite fich cadastral za buri gice wajya Ku irembo bakakubwirako udekarara 5000frs by’icyangombwa gishyashya in 10000 frs ajya mu karere ugasanga fich cadastral uwayikoze yakwishyuje 30000 frs ukongera ayo yokwirembo 15000 ugasanga kugirango icyangombwa gisohoke gitwaye 45000 frs kuri buri gice niba aribice bibiri wagabanyijemo ugasanga bihagaze 90000 frs hakwiyongera na mutation ushaka guha umuntu icyo gice ugatanga 30000 frs ya mutation ugasanga bihagaze 120000 frs.Nabyo muzatubarize uwo mukozi ubishinzwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-01-2021  →  Musubize

Arikose icyangombwa cy.ubutaka ntibagicapa bakoresheje data nubundi bisa iba iri muri computer!aya mategeko ya buri mwANYA NAYIKI KOKO? NTAKINTU KIRI STABLE MURI IKIGIHUGI KABISA

Luc yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka