Umwaka urashize akazi gatangira saa tatu: Byatanze uwuhe musaruro?

Nyuma y’umwaka ushize abakozi bamaze batangira akazi saa tatu aho kuba saa moya za mu gitondo, hari abakomeje kubyishimira barimo umuganga w’indwara zo mutwe uvuga ko byarinze abantu indwara y’umunaniro ujyanye n’akazi yitwa ‘burnout’.

Ku wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, ni bwo umwanzuro wo kugabanya amasaha y’akazi kuva kuri 45 kugera kuri 40 mu cyumweru, wari warafashwe n’Inama y’Abaminisitiri mu kwezi k’Ugushyingo kwa 2022, watangiraga gushyirwa mu bikorwa.

Umwarimu witwa Niyomwungeri Victor ufite umuryango w’abantu bane(harimo abana 2), avuga ko yabyukaga saa kumi n’imwe za mu gitondo akajya mu kazi atabonye umwanya wo gutegura abana mu gihe uwo bashakanye atabonetse.

Niyomwungeri agira ati "Ubushize twarazindukaga cyane ariko ubu tugenda hakeye ukabona ko bifasha, umwana yabyukaga mu gicuku agataha atinze, bahoranaga umunaniro n’ibitotsi kandi ugasanga ntibariye."

Ntwali Anaclet wo mu Karere ka Kicukiro avuga ko byabaga bigoye kuba umuntu yabyuka mu gitondo cya kare ngo afate ifunguro rya saa kumi n’imwe, bigatuma ajya mu kazi nta kintu afashe.

Ntwali avuga ko ubu nta cyo bitwaye kuba umuntu yatangira akazi saa tatu za mu gitondo amaze gufata ifunguro, kuko ngo bifasha umuntu kugeza nimugoroba ataragira ikibazo.

Umuyobozi ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), Laurent Mudaheranwa, avuga ko gutangira akazi saa tatu byakemuye ikibazo cyo gukererwa hamwe n’icyo gukora umuntu ahangayitse.

Mudaheranwa agira ati "Saa moya wabonaga baza babyigana bashaka gusinya, uburyo bwo kubona imodoka ikugeza ku kazi na bwo bwari bugoye cyane, nk’abadamu wabonaga umuntu aza akabanza kwihugika yitegura, yangaga kwicara mu biro abira ibyuya."

Umuganga wita ku bafite ibibazo by’imitekerereze, Cecile Umurazawase, avuga ko guhangayika kwaterwaga n’uko ababyeyi bamwe batabashaga kubonana n’abana cyangwa abo bashakanye, hari abo byateraga uburwayi bwitwa ’burnout’ mu Cyongereza (cyangwa ’syndrome d’épuisement profesionnel’ mu Gifaransa)’.

Umurazawase ati "Tuvuge niba hari ugomba gutangira akazi saa moya kandi mu muhanda hari umubyigano w’ibinyabiziga, ntabwo aryama ngo asinzire, kudasinzira neza biteza burnout, aho ushobora kutagira imibanire n’imikoranire myiza na bagenzi bawe."

Umurazawase akomeza agira ati "Usanga ari wa muntu uhorana umushiha, abantu baza kumwaka serivisi akabakiriza inabi kuko na we adatekanye, n’umusaruro ntabwo ugenda neza."

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(WHO) rikomeza rivuga ko mu biranga umuntu ufite umunaniro ujyanye n’akazi, harimo kunywa inzoga nyinshi, kurwara umutima n’ibibazo by’umuvuduko w’amaraso ndetse na diyabeti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

benshi bishimira ko gutangira akazi saatatu bituma baruhuka ndetse bakita no ku miryango yabo cyane cyane abana ni byiza cyane ariko wakwibaza ni abakora kwa muganga batagira abana cyangwa ngo bakenere kuruhuka. muzatubarize minisante niba abakoramo badatuye mu rwanda. imishahara irimo ubusumbane, amasaha yíkirihuko ntahura nábabandi , abakozi bakora mu kigo kimwe ugaganga amasaha yíkiruhuko ntangana etc...

kamana john yanditse ku itariki ya: 11-01-2024  →  Musubize

Gutangira akazi saa tatu za mugitondo byabangamiye cyane abakeneye serivisi.
Biteye isoni kubona nk’ibigo bimwe bicuruza bitangira akazi ku manywa! Hambere aha nagiye muri bank imwe ari kuwa gatandatu nsanga ngo bafungura saa yine za mugitondo!
Kandi na none ugasanga amasaha yo gukinga ni mugoroba nta cyahindutse.

Masokubona yanditse ku itariki ya: 8-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka