Umwaka tugiyemo hari ibikorwa byinshi bidutegereje – Perezida Kagame

Nk’uko bisanzwe, Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Banyarwanda risoza umwaka, rinatangira uwundi. Mu ijambo yavuze risoza umwaka wa 2019 rinatangira uwa 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda binjiye mu mwaka wa 2020 nyuma yo kurangiza neza umwaka wa 2019, akomoza kuri bimwe mu byagezweho ndetse n’ibiteganyijwe.

Yagize ati “Umwaka wa 2019 wabaye uw’uburumbuke, twagize umutekano abantu bawuharaniye, ubukungu bwateye imbere, byinshi byagiye bikemurwa.”

Icyakora yagarutse ku biza by’imyuzure n’ibindi bijyanye n’imvura yabaye nyinshi ku buryo budasanzwe, bikaba byarakomye mu nkokora iterambere ry’u Rwanda.

Ati “Ariko na byo twashoboye gufasha Abanyarwanda kubikemura, tubavana aho bari batuye hameze nabi, tukaba turi mu nzira zo kubashakira uburyo batura neza kurushaho.”

Nyuma y’uko umwaka wa 2019 wagenze neza muri rusange, umukuru w’igihugu asanga u Rwanda nirukomereza mu nzira rurimo, umwaka wa 2020 uzaba mwiza kurusha umwaka urangiye.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibikorwa byinshi bitegereje Abanyarwanda muri uyu mwaka wa 2020, agira ati “Umwaka tugiyemo hari ibikorwa byinshi bidutegereje byubakira ku byo twagezeho mu mwaka wa 2019, birasaba rero ko dukomeza gukorera hamwe, dukore neza ibyo twakoraga neza, dukosore ibitaragenze neza, ariko icya ngombwa ni uko igihugu gikomeza gutera imbere.”

Muri uyu mwaka mushya wa 2020, Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda gukomeza kugera ku ntego zose Abanyarwanda n’igihugu muri rusange cyihaye, haba mu buhinzi n’ubworozi, uburezi, ubuzima, ubucuruzi, ubuhahirane n’ibihugu bya hafi ndetse n’ibya kure, n’ibindi.

Ku byerekeranye n’umutekano, Umukuru w’Igihugu yashimye ubufatanye bwaranze abaturage n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano, avuga ko ubwo bufatanye bukwiye gukomeza ndetse muri 2020 bukarushaho.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudategura ahazaza rureba umwaka wa 2020 gusa.
Ati “Turareba icyerekezo kindi gishya, kije gikurikira icyerekezo twari twihaye cy’imyaka 20 uhereye mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000), tukaba dutangiye icyerekezo kiganisha ku myaka iri imbere yo kuva muri 2020 kugeza muri 2050, iyo ikaba ari imyaka 30.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Iyo myaka 30 twayigabanyijemo ibice bibiri mu buryo bw’imitekerereze n’imikorere, ni ukuvuga imyaka 15 n’indi myaka 15.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda ko muri iyo myaka 30 ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 2020 iganisha ku mwaka wa 2050, ko bakubakira ku byagezweho.

Ati “Ndizera ko buri wese tuzafatanya nk’uko bisanzwe, tukagera kuri byinshi, igihugu cyacu kigatera imbere nk’uko tubyifuza.”

Ati “Ndabashimiye, murakoze, mukomeze imihigo yo gukora neza. Nagira ngo rero mbifurize mwese ibihe byiza, umwaka mwiza mu miryango yanyu mwese, ndetse n’iy’inshuti z’u Rwanda.”

Reba Ijambo risoza umwaka wa 2019 Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka