Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi azagirira uruzinduko mu Rwanda

Umuyobozi wungirije ushinzwe amajyambere arambye muri Banki y’Isi, madame Rachel Kyte, azagirira uruzinduko mu Rwanda kuva ejo tariki 26/01/2012 kugeza tariki 29.

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu, uyu muyobozi azabonana n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda barimo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abagize Guvernoma, abaterankunga n’abahagaririye imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta. Azabonana kandi n’abahagarariye imishinga iterwa inkunga na Banki y’Isi ndetse n’imishinga irebana n’iby’ingufu n’ubuhinzi.

Bimwe mu byo uyu muyobozi ashinzwe harimo ibirebana n’ubuhinzi, ibikorwaremezo, iterambere ry’imiturire n’imibereho myiza.

Madame Rachel Kyte yagiye ku mwanya w’umuyobozi wungirijwe ushinzwe amajyambere muri Banki y’Isi muri Nzeri umwaka wa 2011.

Yaherukaga mu Rwanda muri 2008 ubwo yari umujyanama mu kigo International Finance Corporation gishinzwe urwego rw’abikorera rukorana na Banki y’Isi.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka