Umuyobozi wa UNHCR arashima imbaraga Leta yashyize mu kubaka inkambi ya Kigeme
Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) mu Rwanda, Neimah Warsame, arashima Leta y’u Rwanda kuba iri gushyira imbaraga nyinshi mu kubaka inkambi ya Kigeme yatangiye kwakira impunzi zihunga imirwano iri kubera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yo kwakira impunzi za mbere zageze muri iyi nkambi ziturutse muri Congo, Neimah Warsame, uhagarariye UNHCR mu Rwanda yagize ati “Turashimira uburyo Leta yashyigikiye iki gikorwa, yashyizemo imbaraga nyinshi natwe bidufasha gukora akazi kacu.”
Neimah Warsame yatangaje kandi ko Leta yabafashije kubahiriza inshingano za UNHCR zo gutuza impunzi kure y’umupaka w’igihugu ziturutsemo. Impunzi zaje gucumbika mu nkambi ya Kigeme zari zicumbitse mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Congo.
Muri iyi nkambi ya Kigeme ubu hari kubarizwa impunzi zigera ku 141 ziturutse muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi mpunzi zije gutura muri iyi nkambi iherereye mu karere ka Nyamagabe nyuma y’imyaka itatu havuyemo izindi mpunzi z’Abarundi zahoze ziyicumbitsemo.
Nubwo iyi nkambi yari yarigeze gucumbikira impunzi, nta kintu cyerekana ko yigeze kuba inkambi cyari kicyiyigaragaramo ku buryo byabaye ngombwa ko yongera kubakwa bushyashya.
Leta y’u Rwanda niyo yubatse iyi nkambi ibinyujije muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi ku bufatanye n’igihugu cy’UBuyapani cyatanze inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni 172 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu gusana iyi nkambi.
Mu rwego rwo kwagura iyi nkambi, Leta yaguriye abaturage bari bafite ibikorwa byabo mu nkambi inatira itorero ry’Abangirikani ubutaka bwo kwaguriraho inkambi.
N’ubwo impunzi za mbere zarangije kugera mu nkambi ya Kigeme, ibikorwa byo kubaka iyi nkambi biracyakomeza kugeza igihe izaba ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zisaga ibihumbi 12 ubu zicumbbitse by’agateganyo mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu.
Leta izashaka ahandi hantu hashyirwa indi nkambi mu gihe izi impunzi zaba nyinshi zikarenga ubushobozi bw’inkambi ya Kigeme; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe impunzi muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, Rwahama Jean Claude.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|