Umuyobozi wa Rusizi Internationl University yatawe muri yombi (Ivuguruye)

Dr Gahutu Pascal, Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Rusizi Internationl University (RIU) ari mu maboko ya Polisi akurikiranweho ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha impapuro mpimbano.

Umuyobozi w'iyo kaminuza yigenga ya Rusizi yatawe muri yombi
Umuyobozi w’iyo kaminuza yigenga ya Rusizi yatawe muri yombi

Aya makuru yemezwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kanamugire Theobald uvuga ko uwo muyobozi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe. Ahamya ko bakimukoraho iperereza.

Dr Gahutu yatawe muri yombi, ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Gashyantare 2017.

Uyu muyobozi atawe muri yombi nyuma y’igihe muri iyo kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi havugwamo umwuka mubi uterwa n’abanyamuryango bayo.

Muri 2015, nibwo ibibazo byo muri iyo kaminuza byatangiye kugaragara aho abanyamuryango bayo batanu bayishinze bavugaga ko umuyobozi wayo Dr Gahutu Pascal anyereza umutungo wayo. Byageze aho bashaka gushyiraho umusimbura ariko birananirana.

Ubuyobozi butandukanye bwa Leta bwaba ubw’Akarere ka Rusizi, Abadepite n’abandi bakomeje gukurikirana ibyo bibazo kugeza naho bihanangirije abanyamigabane bayo bababwira ko ibibazo birimo nibikomeza bazafunga iyo kaminuza.

Nyuma yaho umwuka mubi waje gutuza ariko batigeze bumvikana.

Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 20 werurwe 2015 niyo yemereye Rusizi International University gutangira kwigisha nka Kaminuza yemewe mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibicare hamwe abanyamigabane bakore auto-evaluation babone umuti wikibazo kuko dukeneye ireme ry’uburezi n’ubunyangamugayo.

KOMEZUSENGE Symphorien yanditse ku itariki ya: 9-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka