Umuyobozi wa gereza ya Mpanga afunzwe akekwaho kunyereza umutungo wa Leta
Gato Sano Alexis, umuyobozi wa gereza ya Mpanga iri mu karere ka Nyanza afungiye sitasiyo ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye akekwaho kunyereza umutungo wa gereza yayoboraga.
Gato Sano Alexis yatawe muri yombi na polisi y’igihugu tariki 14/05/2012 hamwe n’abandi bakozi babiri ba gereza ya Mpanga bose bakekwaho gufatanyiriza hamwe kunyereza umutungo wa Leta bakawikoreshereza mu nyungu zabo bwite.
Icyegeranyo cy’umutungo baba baragize uruhare mu kunyereza ntikiramenyekana; nk’uko umukuru wa polisi mu karere ka Nyanza, DPC Kwizera Charles, abivuga.
Mbere y’uko Gato SANO Alexis hamwe na bagenzi be batabwa muri yombi, muri gereza ya Mpanga hari habanje kubera imyivumbagatanyo yakozwe n’abagororwa bafungiye ibyaha bisanzwe (common crimes).
Nk’uko amakuru aturuka muri gereza ya Mpanga abivuga abo bagororwa bivumbagatanyije tariki 09/05/2012 bavuga ko babuze ibyo kurya. Bacururutse nyuma yo kubyohererezwa. Ayo makuru avuga ko ibyo kurya byari byatinze kugezwa muri gereza ya Mpanga hanyuma abagororwa bahita bivumbagatanya ngo bicishijwe inzara.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, DPC Kwizera Charles yatangaje ko abari bafunganywe na Sano barekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 17/05/2012 kandi ngo na Sano nawe ashobora kurekurwa kuko basanze ibyo bashinjwa bidafite uburemere.
Gereza ya Mpanga yubatse mu kagali ka Mpanga mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza ikaba ifungiyemo abagororwa 7801. Ab’ibyaha bisanzwe bagera kuri 764 hamwe n’abanyamahanga 8 bakomoka mu gihugu cya Sierra Leone.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|