Umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’ishuri College Adventiste de Gitwe, Nshimiyimana Gilbert, ukekwaho kugira uruhare mu guhatira abana kuyoboka idini.

Ku rubuga rwa Twitter, RIB yavuze ko ibyo uyu muyobozi w’ishuri akekwaho binyuranyije n’uburenganzira bw’umwana, ihame ry’uburezi ndetse n’amahame agenga amadini.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kandi rwatangaje ko ruboneyeho kwibutsa ibigo by’amashuri n’Abanyarwanda muri rusange ko abana bafite ubwisanzure mu mitekerereze, mu kugaragaza ibitekerezo byabo, kugira umutimanama no guhitamo idini.

RIB ikaba yasabye abayobozi b’amashuri kubahiriza ubwo burenganzira.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Toda ko nta makuru menshi batangaza, na cyane ko ubu hari gukorwa iperereza ku byaha uyu muyobozi ashinjwa.

Mbere yuko uyu muyobozi afungwa, Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura kuwa kabiri tariki ya 05 Ugushyingo 2019, yari yatangaje ko ibyo guhatira abana kuyoboka idini bitemewe, ko ndetse ari ukubafatirana, ndetse asaba inzego bireba zirimo na RIB kubikurikirana.

Dr. Mutimura yanditse kuri Twitter ati "Ibi ni uburyo bwo gufatirana abanyeshuri bakiri bato, bibambura uburenganzira bwo kwihitiramo.Turasaba inzego zibishinzwe za Leta nka RIB gukurikirana abayobozi nk’aba n’abandi bose bakora muri ubwo buryo kugira ngo bicike mu mashuri".

Minisitiri Mutimuka kandi yanenze uburyo umuyobozi w’ishuri rya College Adventiste de Gitwe yasobanuye uburyo abanyeshuri babona ireme ry’uburezi.

Ati "Ntabwo twemeranya n’umuyobozi wa College Adventiste de Gitwe ku bisobanuro atanga ku ireme ry’uburezi. urugero, ubumenyi n’ubushobozi umunyeshuri abona bishingira ku bizamini atsinda buri gihembwe, ku mwaka n’igihe ava mu cyiciro ajya mu kindi".

Ni nyuma y’ikiganiro mu mashusho ubuyobozi bw’ishuri n’abanyeshuri bo muri College Adventiste de Gitwe bagiranye na ’Afrimax TV’, cyanagaragayemo umuhango wo kubatiza abanyeshuri bemeye kuyoboka idini y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

sait andre yi nyamirambo si kwa padri ko ntavangura bagira hari ubarusha kwigisha ko bakira amadini yose?genda kabusunzu utagiye kwisabato urataha

emanuel yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Subwambere si Kuri icyo kigo gusa nonese ibyigisha muri weekend bagatanga ni ibizamini abandi bagiye gusenga byo ntibihari ko bidakurikiranwa.

2 nonese ko hari abanyeshuri nirukanirwa umusatsi kandi Wenda awukunda ugasanga hari ibindi bigo banisukisha ESE ntategeko rihari rigena ibyo nimba ntarihari se urumva abobanyeshuri biga kimwe

Ndikumukiza Alias yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

RIB IZASURE N’IKIGO KITWA GS KIVUMU MU KARERE KA RUTSIRO UMURENGE WA KIVUMU.PADIRI WITWA MUSHIMIYIMANA PAULIN YIRUKANYE ABANYESHURI BOSE (PRIMAIRE NA SECONDAIRE) B’ABAHAMYA BA YEHOVA ABAZIZA KUTAJYA MU MISA. KURI ICYO KIGO KUJYA MU MISA YA MUGITONDO BURI MUNSI NO MURI CULTE IBERA MU KILIZIYA KUWA GATATU SAA TANU NI ITEGEKO KANDI MU MATEGEKO Y’IRYO SHURI HATEGANYIJWEMO IGIHANO KU MUNYESHYURI WESE UTITABIRIYE IBYO BIKORWA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Mbese ninde munyeshuri wigeze uvuga ko bamuhatiye kwinjira muriryo dini buriya mukinyarwanda bavugango ukuri kuraryana niba bigisha ukuri kugafata kumitima yabanyeshyuri bakinjira mu dini ni byiza ariko ibyo muvuga ni ikihe kigo cy’abakatorike badategeka gusenga misa niba ari uko mwagafunze abayobozi bi ibigo by’abakatorike.

Mugisha Gervais yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Ubundi n’akataraza kazaza. Nimureka ubuhanuzi busohore kuko n’ubundi bugomba gusohozwa n’abantu bukanasohorera ku bantu.

BWIZA yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Hari umwana bari birukana NGO nuko atabaye umu diventiste?ibyo nugukabya no gutoteza itorero ry’Imana kandi ntabwo Imana igiye kwicara ngo irebere.izanyuza akanyafu kuri minisitiri kugirango abone ko ibyo yavuze byababaje Imana,azasome ibitekerezo 2 byabayeho mumateka,umunyafu kuri farawo umwami WA Egypt,umunyafu kuri Nebukadineza umwami WA Babylon. ibyo mvuze bizasohora.

Daniel yanditse ku itariki ya: 7-11-2019  →  Musubize

Imyandikire y’ikinyarwanda ya Minisitiri w’Uburezi iratangaje. Ni gute azasaba abanyeshuri kunoza imyandikire ko na we atabizi !!

Viq yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Birababaje cyane kubona AMADINI ahatira abantu kuyayoboka.Niyo mpamvu muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba "gushishoza" mbere yuko duhitamo idini,kubera ko amadini menshi aba aray’ikinyoma,yishakira indonke gusa.Nubwo abakuru bayo bose biyita "abakozi b’Imana",Abaroma 16:18 havuga ko ari "abakozi b’inda zabo".Baba bagamije ifaranga n’ibyubahiro.Mu bizaranga idini ry’ukuri,Yesu yavuze ko bazakora umurimo w’Imana ku buntu,badasaba Icyacumi,kubera ko cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abayahudi bwitwaga Abalewi.Guhatira abantu kujya mu idini ryawe,ni Icyaha kimwe n’ibindi.

hitimana yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Ko mutashyizeho itangazo rya RIB ribitangaza?

MUKESHIMANA James yanditse ku itariki ya: 6-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka