Umuyobozi w’umudugudu ucururizwamo ibiyobyabwenge azajya yegura - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko umuyobozi w’umudugudu bazasanga ucururizwamo ibiyobyabwenge atarabimenyesheje azajya yegura.

Abayobozi b'imidugudu basinye imihigo y'umutekano yo guhashya burundu ibiyobyabwenge
Abayobozi b’imidugudu basinye imihigo y’umutekano yo guhashya burundu ibiyobyabwenge

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata 2021, ubwo abayobozi guhera ku murenge kugera ku mudugudu mu mirenge itandatu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda basinyaga imihigo y’umutekano.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Tabagwe aho umuyobozi w’umuryango (urugo), yasinyanga imihigo n’umukuru w’umudugudu na we akayisinyana n’Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’akagari, uyu na we akayisinyana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge we.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko iki ari igikorwa abaturage biyemereye ubwabo hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge, magendu ndetse n’ibyaha byambukiranya umupaka.

Minisitiri Gatabazi avuga ko bidashoboka ko umudugudu wacururizwamo ibiyobyabwenge uwuyobora atabizi ahubwo rimwe na rimwe usanga hari abakingira ikibaba ababicuruza kubera ikintu runaka baziranyeho.

Avuga ko imihigo izafasha cyane kuko abayobozi bazakomeza kuyibutsa ariko na none uhigiye ibintu iyo atabikoze agawa.

Avuga ko kugaya umuntu ubundi bijyanirana no kuvanwa mu kazi no mu nshingano ndetse no kugayirwa mu muryango.

Yongeraho ko ubundi imihigo ari nk’amasezerano bityo uwabikoze, ibyo akora byose ahora yibuka ibyo yemeye gushyira mu bikorwa akabyubahiriza.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri Gatabazi avuga ko umuyobozi bazasanga umudugudu ayobora ucururizwamo ibiyobyabwenge akwiye kuvanwa mu nshingano.

Ati “Ubundi ibiyobyabwenge ntibyacururizwa mu mudugudu n’ibi by’utubari mu gihe cya Covid-19 umukuru wawo atabizi, kuko inkoko irabura bakabimenya, ihene ikabura bakabimenya, igitoki bacyiba agatanga raporo”.

Akomeza agira ati “Nta mpamvu wavuga ngo hari ibiyobyabwenge, nta mpamvu haba magendu ngo ntibimenyekane. Twumvikane n’abayobozi b’imudugudu n’ab’utugari n’imirenge ko umuyobozi w’umudugudu basanze ibiyobyabwenge mu mudugudu we bicururizwamo atarabitanzeho raporo akwiye kuvaho”.

Nacyanzi Harriet, umuyobozi w’umudugudu ntangarugero wa Gikoba avuga ko bari basanzwe barwanya ibiyobyabwenge ariko noneho kuva babihigiye bagiye kurushaho kubishyiramo imbaraga.

Avuga ko bidashoboka ko ibiyobyabwenge bitacururizwa mu mudugudu umuyobozi wawo atabizi ahubwo haba hari ikintu babiziranyeho.

Agira ati “Aba amuzi usibye ko hari abandi babyirengagiza cyangwa ugasanga hari abandi bakorana, akagira akantu amuha agaceceka nk’umuyobozi akamuhishira ariko ubundi ntibiyoberana.”

Nacyanzi avuga ko kuba abaturage nabo basinye imihigo yo kurandura ibiyobyabwenge na magendu ngo bizatuma nabo batinya kwitandukanya n’abayobozi mu guhangana n’icyo kibazo.

Minisitiri Gatabazi avuga ko bumvikanye n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’iy’Iburasirazuba ko bagiye gufatanya guhangana n’abatwara ibiyobyabwenge ndetse n’ababicuruza kuko ngo mbere hari icyuho kuko buri wese yarebaga intara ye.

Bemeje ko umuyobozi w'umudugudu ucururizwamo ibiyobyabwenge azajya yegura
Bemeje ko umuyobozi w’umudugudu ucururizwamo ibiyobyabwenge azajya yegura

Ikindi ariko gikomeye ngo ni uko mu kwigisha abaturage kureka guha icyuho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge cyane inzoga ya kanyanga, hakwiye kwibandwa ku ngaruka mbi zo kuyinywa kuko hari ingero baba bazi z’abo yishe n’abo yakenesheje cyangwa yasenyeye ingo.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, avuga ko umwaka wa 2020, Akarere ka Nyagatare abantu 1,208 bafatiwe mu bikorwa byo kwinjiza no gucuruza ibiyobyabwenge na magendu, yongeraho ko mu mezi atatu ashize hamaze gufatwa abakora ibyaha nk’ibyo 250.

Yasabye abaturage kubyirinda kugira ngo batagerwaho n’ibihano uretse ko ngo bakwiye no kubyirinda kugira ngo barengere ubuzima bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Kuba Amerika byarayinaniye, ntagitangaza kirimo
U Rwanda hari byinshi rwashoboye Kandi amahanga yarananiwe
Icyo bita ubudasa bw’abanyarwanda

Tugomba guca burundu ibiyobyabwenge kuko bitwangiririza urubyiruko Kandi ari zo mbaraga z’igihugu

Byagatonda yanditse ku itariki ya: 22-04-2021  →  Musubize

N’ubwo bikomeye ariko birashoboka , ntakintu cyakorerwa m’umudugudu Umuyobozi w’umudugudu atabizi, uruhare rwe rwambere Ni ugutanga amakuru kdi kugihe.

Tuyisenge Barnard yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Nibyo rwose Ibyo Ministre GATABAZI Avuga n’ukuri, Ibyo bikorera mu Mudugudu, mu Kagari, Umurenge n’Akarere bifite Abayobozi baba bakwiriye kwegura, reka tunyarukire i Rubavu Aho bita mu Mbugangari mu Mudugudu W’UBUREZI har’inzu hari inzu iriho umuryango ikorerwa mo imirimo inyuranye harabogoshya, hari Café internet ibangamiye abahakorera imirimo inyuranye, utibagiwe n’abagenzi, bashiraho ibyuma birangurura amajwi Maze URUSAKU rukabuza Abantu Amahoro, Haf’aho ntiwitaba Telefone cg ngo uganire n’undi, kurundi ruhande rwiyo nzu hirirwa insoresore zicaye zikina Ama Karita ari nako bankwa n’urumogi kumugaragaro, ikibabaje n’uko Umuyobozi w’Umudugudu waho na Gitifu Bahaca buri kanya bajya Guserereza Abaturage ngo batange Mituele, ntibabatinya gutesh’umutwe n’uyifite ngo n’atange iy’ubutaha ngo Gitifu arishakira Amanota, ushatse kwisobanura bamuhimbira ko yishe Amabwiriza ya Covid19, abacuruzi bo bamerewe nabi no gutwa baratukwa,udatanze imifuka2 cg3 ya Sima bazana igipapuro kimufungira ngo ntarwanya Covid19, Ibyo byose Abikora Atitaye kur’abo babuza Abaturage Amahoro, Ministre GATABAZI Nugenderera Rubavu uzabanze uce mu MBUGANGARI.

ABUBU yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Ibyo Minister asaba ntibishoboka.Na Amerika byarayinaniye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

yewe ibyo minister asaba guca ibiyobyabwenge njye ndabona bishoboka kuko Kanyanga imaze kuba umugani mukarere ka Bugesera yaribagiranye no kubona iyumuti byakugora inzego z’umudugudu nizo zihishira abayicuruza babishatse yakica.

hakiza yanditse ku itariki ya: 22-04-2021  →  Musubize

ubuyobozi bwibanze busabwa kub maso kuko ibiyobyabwenge ntabwo ari byiz

Iranyumva emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka