Umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi ku isi arashima ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho
Umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, Yousry (Yost) Zakhary, yasuye Polisi y’u Rwanda ku cyumweru tariki 02/03/2014 ashima ibyo imaze kugeraho birimo kubungabunga umutekano, kongerera ubumenyi abakozi bayo ndetse n’ubufatanye n’imiryango inyuranye ihuje Polisi z’ibindi bihugu.
Yousry (Yost) Zakhary kandi yashimiye u Rwanda kuba guhera kuri uyu wa mbere tariki 03/03/2014 rwakira inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko ivuga ngo “Kujyanisha ibikorwa bya Polisi n’igihe hagamijwe kubaka isi itekanye kurushaho” iritabirwa n’abantu bagera ku 150 barimo abakuru ba Polisi z’ibihugu, abagize ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, abapolisi bakuru bo ku rwego rwa ofisiye.
Yakomeje avuga ko kuba abanyabyaha nta mupaka bagira ndetse hakaba hakorwa n’ibyaha ndengamipaka ku buryo hifashisha ikoranabuhanga ku buryo butandukanye, hakenewe ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byose mu kurwanya ibyo byaha.

Ibi bikaba byagerwaho habayeho imikoranire ya Polisi zo mu bihugu byose ndetse no guhererekanya amakuru, bityo abanyabyaha bagatabwa muri yombi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana, ubwo yakiraga umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, na we yavuze ko ubufatanye bwa za Polisi ari ngombwa mu kurwanya ibyaha.
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yiyemeje gukomeza ubufatanye n’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi zo ku isi, ndetse n’imiryango itandukanye ihuje Polisi hirya no hino ku isi, ubu bufatanye akaba aribwo nkingi yo guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye hagamijwe kurwanya ibyaha ndengamipaka no kugira isi itekanye.
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda arasaba ko abapolisi bigishwa impamvu zituma ibyaha bibaho
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Uganda Gen. Kale Kayihura, nawe witabiriye inama y’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yatanze ikiganiro ku banyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze, tariki 02/03/2014.
Muri icyo kiganiro cyibanze ku mutekano, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Uganda, yasabye ko abapolisi bakwigishwa impamvu zituma habaho ibyaha bitandukanye, ibi bigafasha gukumira no kurwanya hakiri kare ibyo byaha, aho guhangana n’ingaruka zabyo mu gihe byarangije gukorwa.

Gen. Kale Kayihura yagize ati “Iterabwoba, imyigaragambyo ikozwe itubahirije amategeko, ibyaha ndengamipaka, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse na ruswa, bibangamiye umutekano n’iterambere rusange ry’ibihugu byacu”.
Yakomeje abwira abo banyeshuri ko kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse n’ukwiyongera kw’ibyaha n’ibikorwa byo kwigaragambya mu buryo butemewe ndetse n’ibindi byaha, abantu badakwiye kwirara ngo bumve ko bafite umutekano usesuye, ahubwo bagashyira ingufu hamwe zituma haboneka umuti urambye w’ibyo bibazo byose.
Kuba mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba (EAC) haratangiye gahunda yo kwambukiranya imipaka hakoreshejwe indangamuntu, hari bamwe mu bagizi ba nabi bashobora gukoresha ubwo buryo bityo bagahungabanya umutekano; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa polisi ya Uganda.
Ni muri urwo rwego rero yavuze ko inzego z’umutekano zigomba kuba maso kugira ngo zikome mu nkokora abantu baba bafite umugambi wo gukora ibyaha.

Gen Kale Kayihura yanavuze ko abafatanyabikorwa batandukanye haba ku rwego rw’igihugu runaka, ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga ari ngombwa mu gufatanya nabo ndetse na Polisi mpuzamahanga, harwanywa ibyaha ndengamipaka birimo icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi.
CP Cyprien Gatete yashimiye umuyobozi mukuru wa Polisi ya Uganda ku kiganiro yahaye abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), kuko ubwo bumenyi buzabagirira akamaro mu nshingano bazahabwa mu gihe bazaba barangije amasomo yabo.
Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze ubu ryigwamo n’abanyeshuri 464 bari mu masomo ndetse n’amahugurwa atandukanye.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
kubera umutekano dufite kandi tuwukesha polisi yacu nicyo gituma amahanga aza kutwigiraho none dore na boss w’abapolisi nawe yunzemo. komeza utere imbere Rwanda
benshi baraza kureba aho tugeze kuko amahanga yose aba yirihira abenshi baba baje guhinyuza , bahagera bagasanga nibyo kwishimirwa, ndashima by’umwihariko polisi y’igihugu kuko ibyerekeye ibyaha bimaze kugabanyuka kurwego rwo hejuru.
mudusbire ko natwe cadet cos badufasha gutaha tukajya mukazi tumaze iminsi twiga,
murakoze
Polisi yacu ikora neza kuburyo bigaragarira buri wese kandi dushima imikoranire yayo hamwe natwe abaturage basanzwe.
Mutubarize Gel Kale Kayihura igihe azatahira?kuko turamukeneye.