Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi, Dr Nzaramba Théoneste hamwe n’abakozi batatu b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) batawe muri yombi, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yabwiye RBA ko Dr Nzaramba wari Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Mibirizi hamwe na Nkulikiye Domitien, usanzwe ari umukozi wa RSSB ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu bitaro bya Mibirizi, abakozi ba RSSB barimo Bigirimana Placide ukorera ku kigo nderabuzima cya Gihundwe na Nsengiyumva Emmanuel ukorera mu kigo nderabuzima cya Nkaka, batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo ugera kuri miliyoni 30, ibyaha byakozwe hagati ya 2020-2022.

Dr Murangira asobanura ko uwari umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi n’abakozi ba RSSB, ibyaha bakurikiranyweho babikoraga babyumvikanyeho mu gukoresha inyandiko mpimbano, zigaragaza ko bagiye mu butumwa bw’akazi kandi ntabwo bagiyemo, hamwe no gukora inyemezabwishyu za serivisi z’ubuvuzi zitatanzwe.

Dr. Murangira B. Thierry avuga ko ibi bikorwa byari bigamije gutangisha amafaranga menshi ku kigo cya RSSB, cyishyura ibitaro hanyuma bakayatwara.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira aburira abakozi mu nzego za Leta agira ati "Guhabwa amafaranga y’ubutumwa bw’akazi utabugiyemo ugasinyisha nk’aho wabugiyemo, ni icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.”

Yaburiye kandi abayobozi basinyisha abaturage ko babahaye amafaranga nyamara batayabahaye, ko bigize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse bishobora kuvamo kunyereza umutungo.

Avuga ko hagiye gukorwa iperereza mu bitaro hose ndetse no mu bigo nderabuzima, mu gihe dosiye y’uwari umuyobozi w’ibitaro bya Mibirizi nabo bari kumwe, yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Icyaha cyo guhimba, guhindura cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rusange.

Aha bavuga ko iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushizwe umurimo w’Igihugu, ahabwa igihano kitari munsi y’imyaka irindwi y’igifungo ariko kitarenze imyaka 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka