Umuyobozi w’Ibikorwa bihuriweho by’Ingabo mu Ihembe rya Afurika yasuye RDF
Ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, Maj Gen William Zana, Umuyobozi mukuru mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukuriye ibikorwa bihuriweho n’Ingabo mu ihembe rya Afurika, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Uwo muyobozi yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi, mu izina ry’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.
Abo bayobozi bombi, ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu by’umutekano hagati ya RDF n’ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika na Afurika (USAFRICOM), mu rwego rwo gushyiraho ubufatanye, amahirwe n’inyungu rusange, Nk’uko inkuru y’urubuga rwa RDF ibivuga.
Baganiriye kandi ku mpungenge kubera imitwe y’intagondwa, ndetse n’ubudasa bw’u Rwanda binyuze mu ruhare rwo gaharanira umutekano, haba mu karere ndetse no mu bindi bice bitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|