Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yagiriye uruzinduko i Goma

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ari mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ruzinduko rwo guteza imbere ubuhahirane bw’umujyi wa Goma n’uwa Gisenyi.

Ni uruzinduko rwa mbere Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu agiriye mu mujyi wa Goma, nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko imipaka yo ku butaka ifunguwe.

Bimwe mu biganirwa hagati y’abayobizi b’imijyi yombi, birebana no koroshya ubuhahirane bwambukiranya imipaka bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

Urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Goma na Gisenyi mbere ya Covid-19, bari abantu bari hagati y’ibihumbi 50 na 60 ku munsi, ariko Covid-19 yatumye imipaka ifungwa. Mu gihe icyorezo cyarimo kigabanuka, urujya n’uruza rwongeye gukorwa ariko nabwo ntirurenze abantu 3,000 ku munsi, nabwo bakoresha laisser-Passer na Passport gusa.

Ubu abayobozi b’imijyi yombi baraganira ku buryo hakongera gukoreshwa jeton ku baturage baturiye imipaka mu kubafasha guhahirana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 16 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko hari ingamba nyinshi zafashwe zituma Abanyarwanda bacuruzanya n’amahanga baturanye.

Yagize ati "Ndavuga wa mucuruzi uturiye umupaka, uwambuka mu gitondo saa yine akagaruka agasubirayo. Hari ingamba zihari zireba umuturage wambutse akeneye iki, haba ku mipaka ya Rusizi, Rubavu n’ahandi."

Minisitiri w’Inganda n’ubucuruzi mu Rwanda, Beata Habyarimana, muri icyo kiganiro yatangaje ko harimo gukorwa ibiganiro bifasha abaturage baturiye imipaka guhahirana n’ibihugu baturiye, ndetse amenyesha ko bamaze gusinya amasezerano yorohereza ibicuruzwa bigera mu 100 byemejwe n’ibihugu byombi, bikazafasha abaturage bambutsa ibicuruzwa bitarengeje agaciro k’Amadolari 500, kubyambutsa ku mpande zombi atabanje guca muri gasutamo gutanga amahoro.

Yagize ati "Twongeye gufungurirwa imodoka zorohereza abacuruzi kwambutsa ibicuruzwa, ndetse ubu n’abakora ubucuruzi bunyura mu mazi nka Karongi byarorohejwe, mu gihe hafunguwe imipaka yo ku butaka ndetse hagakurwaho n’amasaha y’ingendo, turizera ko abantu bagiye kongera gukora amasaha menshi."

Ku bireba Abayobozi ba Goma na Rubavu, baraganira uburyo basuhizaho bimwe mu byari byarakuweho nk’amasaha yo gufunga imipaka, akaba yari yaragabanyijwe kubera Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ambogo bravo

uwitonze yanditse ku itariki ya: 18-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka