Nyagatare: Bamwe mu bayobozi baha icyuho ibiyobyabwenge bigakwirakwira mu baturage

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuba hakiri abayobozi mu nzego z’ibanze batumva ububi bw’ibiyobyabwenge bituma bibona icyuho bigakwirakwira mu baturage.

Hamenwe kanyanga n'andi moko y'inzoga zitemewe
Hamenwe kanyanga n’andi moko y’inzoga zitemewe

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, ubwo hamenwaga ndetse hakanatwikwa ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zituruka mu gihugu cya Uganda.

Ibyo biyobyabwenge byagiye bifatwa mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka.

Ibyamenwe ibindi bigatwikwa bigizwe na litiro 759 za kanyanga, amacupa 888 ya Maishabora, amacupa 5598 ya Soft Gin, amacupa ya Kambuca 948 n’Urumogi ibiro 28, byose bikaba bifite agaciro ka 12,184,400frs.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko kuba hakiboneka ibiyobyabwenge mu baturage biterwa n’icyuho kiri mu buyobozi mu nzego zegereye abaturage.

Ati "Abayobozi b’Isibo begereye abaturage babishatse ntibyacuruzwa aho bayobora. Nibyo navugaga buri wese abigizemo uruhare ibiyobyabwenge byacika".

Avuga ko abayobozi bose babyumvise kimwe, ibiyobyabwenge byacika burundu muri ako karere, kuko bitakongera kubona aho binyura.

Mushabe asaba abaturage baturiye imipaka kugira uruhare mu kugaragaza abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, kuko babinyuza hafi y’ingo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka