Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yeguye ku mirimo ye
Inama njyanama y’akarere ka Ngoma yateranye uyu munsi tariki 30/03/2012 yemeye ibyo umuyobozi w’ako karere, Niyotwagira Francois, yanditse asaba kwegura ku mirimo ye.
Tariki 27/03/2012 Niyotwagira Francois yandikiye njyanama y’akarere ka Ngoma ayisaba kumwemerera kwegura ku mwanya w’ubujyanama n’uwubuyobozi bw’akarere ka Ngoma. Muri iyi baruwa, Niyotwagura Francois yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Imaze kurebera hamwe iby’iyi baruwa, kuri uyu wa 30/03/2012 mu masaha ya saa sita, inama jyanama idasanzwe yemeye ubwegure bwa Niyotwagira Francois ku buyobozi bw’akarere ka Ngoma.
Nubwo yari umwe mu bajyanama 28 bagize akarereka Ngoma Niyotwagira ntabwo yitabiriye inama idasanzwe ya njyanama yabaye none tariki 30/03/2012. Ngo yavuze ko atayizamo kubera impamvuz’uburwayi.
Perezida wa njyanama y’akarere ka Ngoma, Rwamurangwa Stephen, yavuze ko nta kibazo abajyanama bari bafitanye na Niyotwagira kandi ko batunguwe n’iyegura rye.
Niyotwagira ari mu bayobozi b’uturere bake batangiye manda ishize y’imyaka itanu bakayirangiza. Abaye umuyobozi w’akarere wa mbere weguye ku mwanya we muri iyi manda ya kabiri y’imyaka itanu yatangiye mu kwezi kwa kabili umwaka ushize wa 2011.
Akarere ka Ngoma gaherutse kuba aka 19 mu kwesa imihigo yo mu mwaka ushize wa 2011.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|