Umuyobozi w’Abadivantisiti ku isi yatashye inzu isuzumirwamo indwara zose

Umukuru w’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ku isi, Pastor Ted Wilson yatashye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, birimo inyubako yiswe ’ECD Plaza’ izajya isuzumirwamo abarwaye indwara z’ubwoko bwose.

Pr Ted Wilson yatashye umuturirwa wa ECD Plaza
Pr Ted Wilson yatashye umuturirwa wa ECD Plaza

Iyi nzu iri mu mujyi wa Kigali hafi y’ibitaro bya CHUK, yatashywe na Pastor Ted Wilson ku cyumweru tariki 01 Nzeri 2019 , yagenewe ahanini kuba icumbi ry’abarimu bazajya baza kwigisha mu ishami ry’ubuvuzi mpuzamahanga rya Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati(AUCA).

Iri shuri rizatangira muri Mutarama 2020, na ryo rirafungurwa ku mugaragaro na Pastor Ted Wilson ari kumwe n’Abayobozi bakuru b’Igihugu kuri uyu wa mbere tariki 02 Nzeri 2019.

Mu gihe bazaba bari mu Rwanda banacumbitse muri ’ECD Plaza’, abaganga bavuye hirya no hino ku isi bazajya banafata igihe cyo gusuzuma abarwayi batandukanye bafite indwara zibagoye, kabone n’ubwo nta ’transfer’ baba bahawe n’ibindi bitaro.

Inzu y'Abadivantisite yitezweho kuba isuzumiro ry'indwara ku boroheje n'abakomeye
Inzu y’Abadivantisite yitezweho kuba isuzumiro ry’indwara ku boroheje n’abakomeye

Ibi byasobanuwe n’Umubitsi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu bihugu 11 bigize Akarere ka Afurika yo hagati n’uburasirazuba, Pastor Jerome Habimana.

Yagize ati "Iyi ni inzu y’akarere ka Afurika yo hagati n’Uburasirazuba(East and Central Africa Division/ECD)."

"Yagenewe abaganga b’impuguke bavura indwara zo mu bwoko bwose (amaso, amenyo, mu nda, umutima...), abantu bose bazajya baza kuhisuzumishiriza, nibarangiza bahabwe imiti cyangwa bahite bajya kubagirwa mu bitaro byemewe".

"Ntabwo tuzahagira ibitaro ahubwo ni ahantu hagenewe kwisumishiriza, kunyura mu cyuma, kandi tuzajya twakira umuntu uwo ari we wese kuko tuzanakorana n’abafite amakarita y’ubwisungane ya ’mituelle de santé".

Pastor Jerome Habimana avuga ko abantu bazakodesha muri iyi nzu byaba kuyicumbikamo cyangwa kuyikoreramo, aho buri metero kare imwe izajya itangwaho amadolari ya Amerika 18-20 ku kwezi(ni amanyarwanda arenga ibihumbi 17).

Ni inzu yubatswe mu gihe cy’imyaka ibiri hakoreshejwe amadolari ya Amerika Miliyoni 5.1(ni amafaranga akabakaba miliyari eshanu y’u Rwanda).

Pastor Habimana avuga ko umuntu uzatsindira isoko ryo gushyira resitora muri iyi nzu ngo azasabwa kugabura ahanini ibiribwa bikomoka ku bimera kuko ngo kurya inyama batajya babishyigikira cyane.

Afungura iyi nyubako kuri iki cyumweru, Umukuru w’Abadivantisite ku isi, Pr Ted Wilson yavuze ko ibikorwa bijyanye n’ubuvuzi birimo gutahwa mu Rwanda hamwe n’inyigisho zitangwa, ngo bigaragaza imikorere nk’iya Yesu Kirisito.

Agira ati "Muri Matayo 9:35, Yesu ni we rugero rw’ibyo iyi nyubako izajya ikorerwamo, kuko umurimo we wari uwo gukiza indwara z’umubiri no kwigisha ibikiza imitima y’abantu".

Ibi Ted abivugira ko abaganga bazaza kwigisha abanyeshuri muri Kaminuza ya AUCA hamwe no kuvurira abarwayi muri ’ECD Plaza’, baba ari n’abamisiyoneri b’Abadivantisiti.

Pastor Ted Wilson yari yabanje gukorana umuganda n’abaturage b’Umurenge wa Kimihurura mu Mujyi wa Kigali kuri uwo munsi wo ku cyumweru.

Abayobozi bakuru b'Igihugu bari bitabiriye uwo muhango
Abayobozi bakuru b’Igihugu bari bitabiriye uwo muhango

Ku wa gatandatu (ku isabato) Pr Ted Wilson yari yakoranyirije muri Stade Amahoro ibihumbi by’Abadivantisiti n’abandi batumirwa baje kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 iryo torero rimaze rishinzwe mu Rwanda.

Uyu mushumba w’Abadivantisiti ku isi yagiye aza mu Rwanda mu myaka ya 2012, 2015 na 2017 gutangiza imishinga itandukanye no kwigisha abantu, aho abayoboke barenga ibihumbi 100 ngo bamaze kubatirizwa muri iryo torero.

Ku isabato muri 'weekend' ishize imbaga y'Abadivantisiti mu Rwanda yateraniye muri Sitade Amahoro yizihiza isabukuru y'imyaka 100 iryo torero rimaze rishinzwe mu Rwanda
Ku isabato muri ’weekend’ ishize imbaga y’Abadivantisiti mu Rwanda yateraniye muri Sitade Amahoro yizihiza isabukuru y’imyaka 100 iryo torero rimaze rishinzwe mu Rwanda
Pastor Ted Wilson yanifatanyije n'abaturage mu muganda ngarukakwezi wakorewe mu Murenge wa Kimihurura
Pastor Ted Wilson yanifatanyije n’abaturage mu muganda ngarukakwezi wakorewe mu Murenge wa Kimihurura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko amadini yubaka amashuli n’amavuriro.Bituma igihugu gitera imbere kandi n’abantu bakabona akazi.Ariko uburyo amadini yigisha abantu ibyerekeye Imana bituma badahinduka abakristu nyakuri.Nibyo bituma habaho intambara,genocide,ubwicanyi,ubusambanyi,etc...Kuba abantu batuye isi badahinduka abantu beza,ni ikibazo.Iyo ushaka ko bible ihindura abantu beza,Yesu yadusabye ko "tugenda" tugasanga abantu aho bari,tukigana nabo bible kandi tutabasaba amafaranga.Nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Bitandukanye nuko amadini abwira abantu ngo nibasange Pastor mu nsengero,abacurangire,bamuhe amafaranga bitahire.Bituma abayoboke be bamufata nk’umuntu udasanzwe ubahuza n’Imana.

hitimana yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka