Umuyobozi utazi aho ayobora, umuturage yamwumvira ate? - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, arasaba abayobozi b’uturere n’imirenge gufata umwanya wo kugenda n’amaguru aho bakorera, bakaganiriza abaturage kugira ngo bumve ibibazo byabo, bidategereje kuzakemurirwa mu nteko z’abaturage cyangwa mu nama gusa.

Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abayobozi usanga na bo ubwabo batazi aho bayobora
Minisitiri Gatabazi avuga ko hari abayobozi usanga na bo ubwabo batazi aho bayobora

Minisitiri Gatabazi avuga ko ubwe abantu b’inshuti ze za mbere ari abaturage yafashije abagezeho amaso ku maso bakamugezaho ibibazo bafite n’uko bifuza ko byakemuka, n’uruhare rwabo batanga ngo bikemuke kandi byamugiriye akamaro n’abo yasuraga akiri mu nzego z’ibanze.

Minisitiri Gatabazi avuga ko abayobozi bicaye mu biro gusa ntaho baba bahuriye n’abaturage, akabasaba gufata umwanya bakava mu biro basize imodoka zabo, bakajya kuganira n’abaturage n’amaguru.

Avuga ko mu gihe umuyobozi yasuye umuturage akamubaza aho ashobora kwiherera akahabura, umuturage asigara yibaza uko yabigenza ngo bitazongera kumubaho umuyobozi agarutse kumusura.

Agira ati “Utwo tuyira abaturage banyuramo two mu myumbati hirya iyo mukwiye namwe kutumenya mugahura mukabasura, mukabaramutsa mukababaza amakuru yabo, n’uwihishe kubera ibyo atatunganyije iyo amenye ko waje, atangira kubitunganga kugira ngo ejo nugaruka atazongera kuguhunga”.

Atanga urugero rw’abasirikare iyo bacunga umutekano ukuntu bigabanya utuyira twose kugira ngo bazibe icyuho cyose cy’aho umwanzi ashobora gukeka ko batagera, akahakoresha agira ngo ahungabanye umutekano, bisobanuye ko umuyobozi utazi aho abaturage batuye aba atanze icyuho mu miyoborere mibi.

Agira ati “Hari nk’ahantu mujyana na gitifu w’umurenge akagenda ayoboza akagari n’umudugudu mugiyemo, kandi ari we uyobora uwo murenge ubwo ngo arakuyoboye. Ubwo koko uwo muyobozi murumva yaba akora inshingano koko, umuyobozi utazi aho ayobora umuturage yamwumvira ate?”

Avuga ko n’abayobozi mu mijyi bakwiye kujya bagira umwanya wo gutambuka mu maduka n’ahatangirwa serivisi bagasuhuza abikorera bakamenya ibibazo bafite bituma hari gahunda za Leta zitubahirizwa basabwa kugiramo uruhare, icyo gihe ngo byarushaho kumvikana kuruta kubatumira mu nama ngo bazaze babiganireho.

Agira ati “Mayor nagire umwanya wo gusiga imodoka, ntabwo kuba ufite imodoka uramutse uyisize utakora akazi neza. Ugerageze uyisige nibura unyure mu bacuruzi ubaramutse ubabaze ibibabangamiye na bo bakubwire mukorane mu kubishakira ibisubizo”.

Na ho ku bakorera mu cyaro avuga ko bitumvikana ukuntu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge amara imyaka itanu yose atarasura nibura buri rugo rw’umuturage.

Aha ufashe nibura umurenge w’ingo ibihumbi 30 bigaragara ko gitifu w’umurenge yagira impuzandengo z’imiryango 16 ku munsi, yayisura mu minsi 1825 igize imyaka itanu, gusa Gatabazi avuga ko n’iyo wafata umunsi umwe ugasura imiryango 10, n’indi iri hafi yayo ibona ko umuyobozi wabo abitayeho.

Agira ati “N’iyo wagenda n’amaguru ukegera ku bantu 10 ukabasuhuza ukitahira ukamenya amakuru yabo buryoabiba bitanze umusaruro kurusha kugenda n’imodoka bakubona mu modoka gusa nta kundi baba bakuzi, kandi bakeneye ko muganira mukabumva nibwo na bo bazabumva”.

Abayobozi b'imirenge basabwa gusura abaturage n'amaguru nibura bakagera kuri buri rugo
Abayobozi b’imirenge basabwa gusura abaturage n’amaguru nibura bakagera kuri buri rugo

Abaturage na bo basabwa kumvira abayobozi

Minisitiri Gataba agaya abayobozi bakunze kujya bagaragara mu minsi ishize bashyamiranye n’abaturage kubera kutumvikana ku tuntu tumwe na tumwe, ariko anasaba abaturage kugerageza kumvira ubuyobzi bakubahiriza gahunda zose za Leta bakubahiriza ibyo basabwa na bo bakaboneraho basaba ibyo bifuza.

Agira ati “Umuyobozi akwiye kumva umuturage buri gihe kuko ni bo dukorera ni bo dukesha akazi dukora, ariko n’abaturage bakwiye kubaha abayobozi bagatanga ayo mafaranga ya mituweli bidasabye ko babirukaho kuko ubuzima bavuza ni ubwabo, bakajya ku muganda, bakizigamira muri Ejo heza kugira ngo ejo umusaza atazasabiriza kandi yarihaye. Ibyo abaturage bose na bo bagomba kubyumva”.

Avuga kandi ko ahanini icyorezo cya Covid-19 ari cyo cyazanye icyuho cyo guhura kw’abayobozi n’abaturage bituma ubusabane hagati yabo buba buke kugeza n’aho hari igihe batari bacyumvikana.

Minisitiri Gatabazi avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere bihera ku iterambere ry’umuturage kandi akaba atarigeraho igihe ahanganye n’umuyobozi, mu gihe abo bombi bakwiye kuba buzuzanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Minister. Mpise ntekereza I Nyaruteja muri Rusizi weeee! Musenyeri yagiyeyo n’amaguru. Abana ntibiba amasomo yose. Abaturage ntibivuza! Directeur wa secondary uburara. Bayobozi, mukore muhemberwe ukuri pe! Mufashe Perezida wa Repubulika

Mukanyandwi yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka