Umuyobozi udafasha umuturage kwishyura Mutuelle aba amwishe - Mushabe

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga umuyobozi w’umudugudu udafasha umuturage kwishyura mutuelle aba amwishe.

Mushabe Claudian uyobora Nyagatare, anenga imikorere idahwitse y'abakuru b'imidugudu.
Mushabe Claudian uyobora Nyagatare, anenga imikorere idahwitse y’abakuru b’imidugudu.

Yemeza ko umuturage ayoborwa kandi akubaha umuyobozi bityo umuyobozi utamuhora hafi niwe uba ufite ikibazo.

Ati “Niba uyobora umudugudu abaturage bawe ntibatange mutuelle umenye ko uba ubica. Umuturage ntiyakunanira kuko akamaro kayo arakazi ahubwo yarakubuze. Ntabwo ari ubukene ni imikorere yanyu yadohotse.”

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko mu myaka ya 2015-2016 utugari twa Gakirage na Cyabayaga twahoraga ku isonga mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza akibaza impamvu atariko bikimeze.

Agira ati “ Ndabizi mu myaka itatu ishize imidugudu ya Nyakabuye na Urumuri umwaka wa mutuelle wajyaga kurangira mwamaze kwishyurira undi kandi abaturage bose, none nimumbwire habaye iki? Mwikubite agashyi mwongere imbaraga mugukorera abaturage.”

Ndagijimana Jean Bosco umukuru w’umudugudu wa Nyakabuye akagari ka Cyabayaga avuga ko atari ukudohoka ahubwo kutishyura neza ubwisungane mu kwivuza ari ibibazo byagaragaye mu byiciro by’ubudehe.

Ati “Nyakubahwa rwose ntabwo twadohotse ahubwo abaturage bamwe badafite ubushobozi bisanze mu byiciro by’abifite, abashoboye kwiyishyurira nabo ugasanga hari ibibazo mu bagize umuryango kandi atakwishyurira bamwe ngo abandi basigare.”

Ndagijimana yizeza ko ibyiciro by’ubudehe nibikosoka bazasubira ku mwanya wa mbere bahozeho.

Akagari ka Gakirage abaturage 68% nibo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza naho Cyabayaga bakaba 58% mu gihe ku rwego rw’akarere 85% aribo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo cyibyiciro abayobozi butugali nibabicyemure barebe aho bipfira

Ngendakumana fabien yanditse ku itariki ya: 2-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka