Umuyobozi muri FDLR wari utahutse yishyikirije MONUSCO ariko imuha FARDC

Maj Evariste Ndayishimiye uzwi nka Maj. Kizito, umwe mu bayobozi ba FDLR, wari wishyikirije MUNUSCO ngo imufasha gutaha mu Rwanda,byarangiye imushyikirije ingabo za Congo FARDC.

Capt Tuyisenge wari watahukanye na Maj Ndayishimiye, yakiriwe n'umuryango we
Capt Tuyisenge wari watahukanye na Maj Ndayishimiye, yakiriwe n’umuryango we

Ni amakuru Kigali Today yamenye kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2017, nyuma y’uko abari batahanye na Evariste Ndayishimiye bageze mu Rwanda we agasigara mu kigo cya Gisirikare i Goma.

Capt Tuyisenge Jean d Amour wari wungirije Maj Evariste Ndayishimiye mu kuyobora kompanyi y’abasirikare mu gace ka Kiwanja na Rutare muri Rutshuru, avuga ko umuyobozi wabo batabashije kugerana mu Rwanda kubera ko MONUSCO yamuhaye ingabo za Congo (FARDC).

Capt Tuyisenge avuga ko bari bahagarutse ku itariki ya 15 Ukuboza kugira ngo bashobore gutahuka mu Rwanda,ariko bakagira imbogamizi z’inzira kubera MONUSCO.

Ni bwo bwa mbere mu mateka ya FDLR umuyobozi n’umwungirije bafata umwanzuro wo gutaha mu Rwanda bagasiga abo bayobora.

Capt Tuyisenge we yabashije gutaha ariko umuyobozi yari yungirije, Major Ndayishimiye ashyikirizwa ingabo za Congo
Capt Tuyisenge we yabashije gutaha ariko umuyobozi yari yungirije, Major Ndayishimiye ashyikirizwa ingabo za Congo

Capt Tuyisenge avuga ko gutaha byatewe n’uburyo bahuza mu bikorwa byabo, bigatuma basesengura imikorere y’umutwe wa FDLR bahereye ku ishingwa ryawo, uko ubayeho n’ahazaza hawo.

Yagize ati “Ni bwo bwa mbere bibayeho muri FDLR ko umuyobozi wa Kompanyi y’abasirikare n’umwungirije bafata umwanzuro wo gutaha mu gihugu cyabo. Twabishingiye ku mateka ya FDLR mu gihe cyashize, amateka yayo ubu, tunareba ahazaza hayo, dusanga bikwiye ko dutaha mu gihugu cyacu.”

Avuga ko mbere yo gufata umwanzuro, babanje kungurana ibitekerezo kugira ngo buri wese yumve icyo undi atekereza kuri FDLR.

Ati “Icyo gitekerezo ni njye wakizanye, ngaragaza ibibazo dufite, nyuma nsanga tubyumva kimwe, kuko nyuma yo kubyumvikanaho twafashe umwanzuro wo gutahira rimwe. Namubwiye ko nkurikije ibiganiro twagiranye kandi twemeranyaho ngiye gutaha na we ambwira ko yifuza gutaha.”

Avuga ko batashoboye kubwira abandi gahunda yabo yo gutaha, kuko umuntu ushaka gutaha mu Rwanda aba ashobora kwicwa.

Capt Tuyisenge avuga ko umunsi wo gutaha wabaruhije kuko wahindaguritse bikava ku itariki 2 Ukuboza 2017 bikaba ku itariki ya 15 Ukuboza, bitewe n’ibibazo Kizito yari afite. Avuga ko bahagurutse bavugana na MONUSCO iri Rutshuru ariko ikabatenguha.

Ati “Twahamagaye Monusco tuyibwira ko turi i Lubero kandi duhagurutse kugira ngo bitegure ku wa Kane tariki 14. Ku wa Gatandatu tariki ya 16 tubabwira ko turi i Lubare muri Rutshuru tubasaba ko bikunze bakoresha indege bakatugeraho.Ariko twongeye kubahamagara bakuraho telefoni,tubona ko umutekano wacu ugiye mu bibazo, dusubira mu ishyamba aba ari ho turara.”

Ku cyumweru tariki ya 17 Ukuboza ni bwo bahamagaye MONUSCO y’i Goma yemera kubafasha ariko na yo igorwa na FARDC. MONUSCO y’i Goma yemeye kubakirana n’intwaro zabo.

Hagati aho mu buyobozi bwa FDLR byari byatangiye guhwihwiswa ko Capt Tuyisenge na Maj. Ndayishimiye batorotse, batangira kubahamagara bababaza aho bari.

Urugendo rwabo rwo kugera i Goma na rwo ntirwari rworoshye kuko bakomeje guhagarikwa na FARDC ariko MONUSCO ikabarwanaho. Byaragiye Maj Ndayishimiye, Sgt Sekimonyo Jean de Dieu na Capt Tuyisenge bageze i Goma.

Sgt Sekimonyo avuga ko abandi barwanyi ba FDLR batangiye kubabwira ko bazabasanga mu Rwanda nibasanga hameze neza.

Ati “Benshi mu barwanyi baduhamagaraga batubwira ko iyo babimenya twari kuzana, ariko nibabona ubushobozi bazitahira.”

Umunsi wa mbere waranzwe no kubazwa ibibazo, bizera ko ku munsi wa kabiri bataha mu Rwanda, ariko batungurwa no kubona badacyuwe mu Rwanda babwirwa ko bakibazwa.

Ku wa Gatatu ngo abarwanyi ba FDLR batangiye guhamagara Capt Tuyisenge bamubwira ko Maj Ndayishimye yafunzwe, akabihakana avuga ko bari kumwe.

Ku wa Kane mu gitondo cya kare ngo ingabo za MONUSCO zabyukije abarwanyi zibasaka zibabaza aho Maj Ndayishimiye ari zimaze kumufata zimushyira mu gifaru ziramutwara.

Capt Tuyisenge avuga ko batazi aho yari ajyanywe, icyakora ngo babajije abandi bakozi ba MONUSCO, babawira ko yashyikirijwe ingabo za Congo zari zamusabye.

Akomeza avuga ko ingabo za Congo iyo zifashe abarwanyi ba FDLR batashye zibajyana gufungirwa i Kinshasa

Ati “FARDC ifite igikorwa itegura, kuko umurwanyi wa FDLR ufashwe na FARDC ntibamucyura mu Rwanda ahubwo bamujyana i Kinshasa, ndetse ntibageza imbere y’ubutabera ahubwo ibajyana kubafunga.

“Dutekereza ko abarwanyi bajyanwa gufungwa,leta ya Congo ishobora kuzabakoresha mu bindi bikorwa tutazi.”

Kigali today yashoboye kubona amakuru avuga ko Maj. Ndayishimiye akurikiranyweho ibyaha akekwaho kuba yarabikoze mu ntambara yahuje FDLR Foca na Mai Mai mu ntangiriro za 2016 ahitwa Miriki na Bureusa,icyakora Capt Tuyisenge arabihakana.

Ati “Twari kumwe mwungirije na njye sinagombaga gusigara, ariko bamushinja ibyaha by’icyo gihe yaba arengana kuko twanze kurwana kuko twari mu baturage, tujya ahitwa Gikuku aba ari ho dushinga ibirindiro na Monusco irabizi, byasenyutse nyuma y’uko FDLR icitsemo ibice.”

Tuyisenge avuga ko ifatwa rya Kizito ryatumye abandi barwanyi bashaka gutaha bagira ubwoba, kuko batangiye kumuhamagara bamubwira ko Kizito afunzwe.

Ati “Amakuru y’ifungwa rya Kizito twayamenye mbere y’uko Kizito afatwa kuko abaduhamagaraga batubwira ko yafunzwe tukabihakana, amaze gufatwa tubibabwiye batubwira ko Monusco ari umugambanyi bagiye koza imbunda bagakomeza urugamba aho kwishyira muri Monusco ikabaha ingabo za Congo.”

Ifatwa cya Maj Ndayishimiye ryatumye abarwanyi bakuru muri FDLR bikandagira, bavuga ko abato bazajya bataha kuko bo badafungwa nk’abasirikare bakuru, ariko abari bafite gahunda yo gutaha ngo bahise bayireka kubera gutinya gufungwa n’ingabo za Congo.

Capt Tuyisenge wakiriwe mu Karere ka Rubavu n’umugore waje kumutegera ku mupaka, avuga ko na Maj Ndayishimiye yari yaramaze kohereza umuryango we mu Rwanda ndetse ngo umugore we yari yaje kumusanganira i Goma.

Capt Tuyisenge yinjiye mu gisirikare cya FDLR mu 1999, atashye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Cyanzarwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka