Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakiriye Umuyobozi wa Gendarmerie Nationale ya Santrafurika

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yakiriye mu biro bye Landry Ulrich Depot, Umuyobozi Mukuru wa ’Gendarmerie Nationale’ ya Santrafurika.

Ulrich n’itsinda ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara iminsi itandatu rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’impande zombi.

Uwo muyobozi avuga ko bazarebera hamwe ku mibanire mu nzego zitandukanye, akabishingira ku mibanire myiza iri hagati y’ibihugu byombi kandi ifasha abaturage.

IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye bushoboka hagati ya Polisi y’u Rwanda na Gendarmerie ya Repubulika ya Santrafurika, cyane mu bijyanye no guhana ubumenyi bw’abakora muri izo nzego zombi.

U Rwanda rusanzwe rufite imikoranire myiza na Santrafurika, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano aho kuva mu mwaka wa 2014 u Rwanda rumaze koherezayo abapolisi barwo bagera 2,690 bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Abo bayobozi bakaba bagiye kurebera hamwe uburyo habaho imikoranire no mu zindi nzego zitandukanye.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi itandatu Umuyobozi Mukuru wa Gendarmerie yo muri Santrafurika azasura n’ibindi bikorwa bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka