Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale ya Santrafurika yashimye imikorere y’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari

Ku wa Kane tariki ya 4 Ugushyingo 2021, nibwo Gen Landry Urlich Depot, Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie Nationale yo muri Repubulika ya Santrafurika yasuye ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), ashima amahugurwa atangirwa muri iryo shuri ajyanye n’umwuga w’igipolisi.

Muri iri shuri yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa PTS-Gishari, CP Robert Niyonshuti, amwereka iryo shuri ndetse anamugaragariza gahunda y’amasomo ahatangirwa.

CP Niyonshuti yagize ati "PTS-Gishari ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda atanga amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga wa Polisi, twavuga amahugurwa ahabwa abitegura kuba abapolisi bato ndetse n’abitegura kuba ba Ofisiye bato. Hanahugurirwa abitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ndetse tunahugura abunganira urwego rw’uturere mu kwicungira umutekano (DASSO)."

CP Niyonshuti yeretse umushyitsi ibisabwa buri muntu wese kugira ngo yitabire amasomo atangirwa muri PTS-Gishari, agaragaza ko byose bitangazwa mbere y’uko umuntu aza muri iri shuri ku buryo aza abizi ndetse Polisi na yo ikagenzura neza ko buri muntu yaje yujuje ibisabwa.

Umuyobozi wa PTS-Gishari yashimiye Umuyobozi mukuru wa Gendarmerie ya Repubulika ya Santrafurika kuba yasuye irryo shuri, anamugaragariza ko Polisi y’u Rwanda yiteguye gusangira ubunararibonye mu bintu bitandukanye harimo n’amahugurwa.

Aherekejwe na CP Niyonshuti, Gen Urlich yagejejwe ahantu hatandukanye muri iryo shuri yirebera bimwe mu bikorwa remezo bihari ndetse n’amasomo arimo kuhatangirwa.

Uwo muyobozi yishimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri rusange, avuga ko ari ikitegererezo mu bijyanye n’umutekano, ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda hari icyo azarwungukiramo.

Yagize ati "Uruhare rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda ni ntagereranywa mu kugarura amahoro mu gihugu cyacu cya Repubulika ya Central Africa. Nanejejwe n’amahugurwa atangirwa muri iri shuri, yo ubwayo arasobanura ibikorwa tubonana Polisi y’u Rwanda haba hano mu Rwanda n’aho iba yagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga."

Yakomeje avuga ko ibikorwaremezo yabonye muri PTS-Gishari bihura neza n’amasomo ahatangirwa, ashimangira ko na bo bagiye kohereza abashinzwe umutekano bakaza guhugurirwa muri PTS-Gishari.

Gen Landry Urlich Depot n’intumwa ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka