Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana ari mu Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana, DCP Phemelo Ramakorwane n’itsinda ayoboye, bari mu Rwanda kuva none tariki ya 23 Mutarama 2023, mu ruzinduko rw’akazi ruzamara icyumweru rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda, avuga ko iri tsinda ry’abapolisi bavuye muri Botswana, bakiriwe n’umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza mu biro bye, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye n’ubuhahirane mu nzego zitandukanye, kuko tariki ya 28 Mata 2022, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Botswana zashyize umukono ku masezerano arimo ibijyanye n’ubukungu n’ishoramari.

Impande zombi kandi zasinyanye amasezerano arimo ay’ubujyanama mu by’ububanyi n’amahanga, umushinga w’amasezerano mu birebana n’amabuye y’agaciro n’undi mutungo kamere, ndetse n’umushinga w’amasezerano mu birebana n’urwego rw’amagereza.

Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro
Abayobozi ku mpande zombi bagiranye ibiganiro

Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubufatanye, u Rwanda na Botswana bisanzwe bihuriye ku kanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’ibihugu byombi (JPCC), ndetse Inama ya mbere y’aka kanama yateraniye i Kigali mu Rwanda ku ya 26 kugeza ku ya 28 Mata 2022.

Biteganyijwe ko Botswana izakira inama y’abagize akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye, hagati y’u Rwanda na Botswana mu 2024, ku matariki azumvikanwaho n’impande zombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka