Umuyobozi ku nkiko na we ni ingabo agomba guhora ari maso - Minisitiri Shyaka

Ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yagendereye Akarere ka Rusizi, asura by’umwihariko Imirenge wa Bweyeye na Gikundamvura ihana imbibi n’u Burundi n’uwa Nzahaha uhana imbibi na Rrpubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi begereye imipaka kurushaho kubungabunga umutekano
Minisitiri Shyaka yasabye abayobozi begereye imipaka kurushaho kubungabunga umutekano

Muri iyo mirenge uko ari itatu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari uri kumwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije DIGP Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse n’abandi bayobozi batandukanye, bahuye n’abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abavuga rikumvikana.

Abayobozi muri aka Karere ka Rusizi, bose bagaragaza ko batewe ipfunwe no kuba akarere kabo karabaye aka nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2019/20.

Bavuga ko bafashe ingamba zirimo kwihutisha ikemurwa ry’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage, kurushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo, kwihutisha gahunda zivana abaturage mu bukene, n’ibindi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem.

Minisitiri Shyaka yaganiriye n'abayobozi n'abavuga rikumvikana
Minisitiri Shyaka yaganiriye n’abayobozi n’abavuga rikumvikana

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yabashimiye ko bahagurukiye kwiyambura ipfunwe batewe no kuba ku mwanya wa nyuma mu mihigo, gusa avuga ko bisaba ko hubakwa imikoranire hagati y’abaturage n’abayobozi mu kwesa imihigo, kandi imihigo ikagera ku rwego rw’umuryango kuko ari bwo n’akarere kazabasha kwesa imihigo.

Mu butumwa yagejeje ku bayobora imirenge itatu ikora ku mipaka yose yasuye, Minisitiri Shyaka yibanze cyane ku gushishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano, ndetse abasaba kujya bahora bari maso kugira ngo basigasire umutekano w’igihugu n’ibyo bamaze kugeraho.

Yagize ati “Iyo ubaye umuyobozi ugashingwa inkiko z’igihugu, burya ni icyizere Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aba akugiriye, mugomba guharanira ko kidatakara. Umuyobozi wo ku nkiko n’abo ayobora na bo ni ingabo”.

Yabasabye kandi guhashya ingeso zo kwambuka imipaka binyuranye n’amategeko n’ibyaha bibishamikiraho birimo magendu.

Mu bindi, yabasabye ko bitarenze ukwezi gutaha ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage cyane cyane kubakira abatagira aho baba; ndetse no gusoza itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bizaba byarangiye; kandi bakihutira kugera ku ntego bihaye muri Ejo Heza.

Minisitiri Shyaka kandi yashishikarije abaturage kurandura umuco wo guharika ndetse n’ihohotera ryo mu ngo n’irikorerwa abana, no kongera imbaraga mu kwimakaza isuku.

Abaturage bo mu Mirenge ya Bweyeye, Gikundamvura na Nzahaha bashimira Leta ko bagenda bagezwaho ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda irimo kubakura mu bwigunge bahozemo, bagasaba ko n’ibindi nk’amazi n’amashanyarazi bitarakwira hose na byo byakwihutishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka