Umuyobozi agomba guhora yiteguye kubazwa ibyo ashinzwe- Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko niba umuntu yemeye kuba umuyobozi w’urwego runaka, agomba kwemera no kubazwa ibyo ashinzwe, kuko ajyaho azi ko hari abo agiye gukorera bityo ko agomba kugira ibyo asobanura mu gihe abibajijwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 31 Ukuboza 2019, ubwo yari mu kiganiro kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, aho abanyamakuru bamubajije ibibazo bitandukanye bireba ubuzima bw’igihugu, ndetse n’abaturage bakaba bahawe urubuga rwo kuganira na we.

Perezida Kagame yavuze ku nshingano z’abayobozi, nyuma yo kubazwa n’umunyamakuru ku by’iyegura n’iyeguzwa ry’abayobozi batandukanye rikunze kubaho, ari bwo yavuze ko utujuje inshingano yemeye nta kindi kiba kimukwiye.

Yagize ati “Iyo mu bayobozi hagize ufata ibyari kujya ku baturage akabigira ibye, amafaranga yabo akayashyira mu mufuka we, nta kindi kimukwiriye uretse kubibazwa no mu nzira z’amategeko.

Niba igihugu gifite aho kivuye n’aho cyerekeza ni uko bigomba kugenda, nta kuvuga ngo uriya yibye menshi, uriya yibye make tumureke. Oya kwiba ni ukwiba”.

Yakomeje avuga ko abavuye ku buyobozi kubera iyo mpamvu akenshi bagenda basebya igihugu, bakabigira ibibazo bya politiki kandi ntaho bihuriye.

Ati “Uwo iyo inzego z’ubutabera zimufashe, akaba ari iwe mu gihe bakibigenzura, bakumva yambutse agenda avuga ko akize abicanyi, akabigira politiki, ngo iyo utavuze rumwe na bo barakwica. Usibye uko kubikabiriza, niba tutavuga rumwe ku mikoreshereze y’imari y’igihugu, kuki bakureka ukidegembya”?

Ati “Ufite inshingano nk’umuyobozi, zirazwi na buri wese ari abo uyobora ndetse nawe ubayobora, iyo utazujuje ubwo ntuvuga rumwe natwe, bivuze ko ukwiye kubibazwa. Kubihinduramo ko wari upfuye, ngo politiki ni ko imeze, oya, niba uri umuyobozi ubazwa ibijyanye n’ubuyobozi urimo, niba utabishaka wibijyamo”.

Perezida Kagame yunzemo ko uko ari ko bigomba gukomeza, ko nta yindi nzira, abavuga bakavuga kuko ngo hari ababikora bagira ngo umuntu atinye, batavuga ko ari umwicanyi, banabibwira abo hanze bigasakuzwa.

Ati “Abongabo urabihorera. Niba ushaka ko ubuzima bw’abanyagihugu buhinduka ibyo urabyihorera, abagutuka bakagutuka, ukubeshyera akakubeshyera, ariko wowe ugakora ibyo ugomba gukora. Ni ko numva bikwiriye kumera kandi ni ko bizahora”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka