Umuvunyi arasaba REG na RTDA kwishyura abaturage abarirwa muri miliyoni 200Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buravuga ko ibikorwa by’iterambere byangije imitungo y’abaturage ibarirwa muri miliyoni 200frw.

Umuvunyi mukuru asaba ko abaturage bishyurwa ibyabo byangijwe
Umuvunyi mukuru asaba ko abaturage bishyurwa ibyabo byangijwe

Ibyo bikorwa birimo ibyo gukora imihanda no kubaka imiyoboboro y’amashanyarazi, ari na byo Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi aheraho asaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA kwihutira kwishyura abaturage ibyabo byangijwe.

Abaturage bangirijwe imitungo bavuga ko hashize imyaka 10 ibyabo byangijwe ariko bagahora bishyuza amaso akaba yaraheze mu kirere.

Musare Pierre Celestin utuye mu Kagari ka Matare avuga ko umuhanda Gisayo-Satinsyi ari wo wamwangirije imitungo bamwe bakishyurwa we ntayabone aho yishyuza asaga ibihumbi 400frw.

Avuga ko hashize imyaka 10 afunguje konti muri Banki ya Kigali (BK), ategereza ko amafaranga azajyaho araheba yiyambaza inzego zitandukanye ariko birananirana ku buryo ubu yizeye gusa Urwego rw’Umuvunyi ngo rube ari rwo rumurenganura.

Agira ati, “Iyo mirima yacu yanyuzemo umuhanda ni yo twahingaga ikadutunga, ubu dufite ikibazo gikomeye cy’inzara”.

Abangirijwe ibyabo bizeye Umuvunyi mukuru ngo abarenganure
Abangirijwe ibyabo bizeye Umuvunyi mukuru ngo abarenganure

Ntamategero Bernard na we avuga ko yishyuza asaga ibihumbi 200Frw kubera imitungo ye yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda, akaba amaze imyaka 10 na we asiragira ariko amafaranga ye akaba yarabuze.

Agira ati, “Ibaze gutegereza imyaka 10 amafaranga wagombye kuba ari yo agutunga ugaheba, ubu twaje ngo tubaze umuvunyi mukuru niba tuzayabona cyangwa ntayo duteze tubimenye tudakomeje no gukomeza gusiragira ntacyo duteze”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid avuga ko ibyatumye abaturage batishyurwa ari amakosa y’ubuyobozi butabakurikiraniye ikibazo uko bikwiye, cyakora ngo akarere katangiye inzira yo kwishyura abo baturage.

Agira ati, “Ubuyobozi bwakoze amakosa kuko butakurikiranye ikibazo cy’abaturage ku gihe, byatumye aho tubimenyeye twegera abangirijwe ibyabo dusanga bigera muri miliyoni 200, ubu twatangiye kubishyura make make tumaze kubaha miliyoni 120, abasigaye na bo tuzakomeza tubishyure”.

Ndayambaje avuga ko kutishyura abaturage byatewe n'amakosa y'abayobozi
Ndayambaje avuga ko kutishyura abaturage byatewe n’amakosa y’abayobozi

Ati “Ubundi umuturage yakangirijwe imitungo yabanje guhabwa indishyi ikwiye ariko abayobozi ntabwo ariko babigenje mbere, gusa uyu munsi birakorwa neza usibye bariya bahuye n’ikibazo mbere”.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi avuga ko abaturage badakwiye kwangirizwa imitungo batarahabwa inyishyu ikwiye kuko bigira ingaruka ku mibereho yabo kabone n’ubwo ibikorwa byegerejwe abaturage byari bizanye iterambere rusange.

Agira ati, “Ibikorwa by’iterambere byangije iby’abaturage ariko twafashe umwanzuro ko REG na RTDA bashaka uko babona amafaranga bakishyura abaturage bitarenze ukwezi kwa Nyakanga hamaze kuvugururwa ingengo y’imari”.

“Aboneka azishyura abaturage ariko turanakomeza kuganira n’Akarere ka Ngororero uko gakomeza gushaka amafaranga ku buryo umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 uzarangira abaturage bose bishyuwe”.

Umuvunyi mukuru arasoza urugendo rw’icyumweru mu Karere ka Ngororero amaze kuzenguruka imirenge yose muri gahunda y’icyumweru cyo gukemura ibibazo by’akarengane na ruswa akaba asaba abaturage kwirinda kwigomeka ku myanzuro y’inkiko igihe bazi neza ko nta karengane karimo kugira ngo birinde ibindi bihombo bakurizamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka