Umuvundo w’ibinyabiziga mu masangano yo munsi ya APACOPE uteye impungenge

Abatwara ibinyabiziga n’abanyamaguru bambukira mu masangano y’imihanda, Nyabugogo, Kinamba, APACOPE n’umuhanda uva rwagati mu mujyi wa Kigali, barinubira umuvundo w’ibinyabiziga ugaragara muri ayo masangano bavuga ko uteza impanuka.

Munsi ya APACOPE hakunze kugaragara umuvundo ukabije w'amamodoka bigateza impanuka
Munsi ya APACOPE hakunze kugaragara umuvundo ukabije w’amamodoka bigateza impanuka

Ni umuvundo ugaragara mu masaha ya mugitondo abantu bajya ku kazi, hagati ya saa sita na saa munani ndetse no mu masaha y’umugoroba nk’uko abatwara abinyabiziga n’abahaturiye babivuga.

Bizimana Damascene utwara abagenzi kuri moto agira ati “Imodoka ziba zinyuranamo kandi buri wese aba ashaka gutambuka muri ya masaha yo gutaha, usanga ntawe ushaka korohera undi ngo abanze atambuke”

Uretse abatwara ibinyabiziga babangamirwa n’umuvundo w’imodoka ugaragara muri aya masangano mu masaha yo gutaha no kujya ku kazi, abanyamaguru ngo barabangamirwa cyane kuburyo hari abashobora kumara iminota myinshi babuze uko bambuka, kubera ukuntu ibinyabiziga biba bitanguranwa gutambuka.

Mutoni Christine agira ati “Umuntu ashobora kumara iminota 15 ategereje ko imodoka zirangiza gutanguranwa kugira ngo yambuke. Moto ziragongana buri munsi kubera gutanguranwa, zikagonga n’abantu ukabona bibangamye cyane”

Mbere y’uko uyu muhanda uva mu mujyi werekeza Nyabugogo wagurwa, muri ayo masangano hahoze amatara bamwe bita “Feux rouges” yatangaga uburenganzira bwo gutambuka ku banyamaguru n’ibinyabiziga, bitewe n’icyerekezo biganamo.

Kuva uyu muhanda umaze gukorwa ayo matara ntiyasubijweho, ku buryo abawukoresha bifuza ko yasubizwaho kugira ngo bitange umutekano w’ibinyabiziga binyura muri uwo muhanda.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje ko aya masangano azasubizwaho “feux Rouges” nk’uko byahoze, ariko kuba zitarashyirwaho ngo byatewe n’uko igice cy’imwe cy’imihanda ihurira muri ayo masangano kitararangiza gukorwa.

Ingenieur Rwunguko Jean d’Amour w’umujyi wa Kigali agira ati “Iyo mihanda (ihurira kuri ayo masangano) iri mu mushinga w’imihanda iri kwagurwa mu mujyi wa Kigali, ikubiye mu mushinga mugari w’ibirometero 54 uzarangira mu kwezi kwa 10 k’umwaka utaha. Hazasubiraho ‘feux rouges’ igituma zitarasubiraho ni uko igice cy’umuhanda ujya kuri APACOPE kitararangira”

Rwunguko avuga ko gushyira izo “feux rouges” muri ayo masangano bitazategereza ko uwo mushinga urangira, ahubwo ngo zizashyirwaho mbere umuhanda uca munsi ya APACOPE wamaze kuzura.

Mu gihe amasangano y’iyo mihanda atarashyirwaho amatara ayobora ibinyabiziga, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali busaba abakoresha iyo mihanda kwitwararika birinda impanuka bashobora kugiramo uruhare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

PORISI NIDUKURIKIRANIRE UMUTEKANO WO MUMUHANA CYANE MURIYI MISI MIKURU TUGIYE KWINJIRAMO NIDUSOZA UMWAKA NTAMPANUKA NYISHI ZIBAYE HO HAZABAHO GUSHIMA PORISS MURAKOZE

NI EVARISTE yanditse ku itariki ya: 6-12-2018  →  Musubize

Hariya hantu hakenewe rond point kabisa.. biteye agahinda mu gitondo pe

Kabeho yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

wowe usabira, a batwaye ibinyabiziga ibihano umenye ko umunyamaguru, nawe agomba kubahiriza amategeko iyo agenda mumuhanda, ntabwo uzabona imodoka ngo wijugunye mumuhanda cyangwa ngo ujye mo uri kuli terefoni utareba umutekano wawe witwaje, ko bo bakureba, umutekano wawe mbere niwowe ureba impanuka nabanya maguru baraziteza abantu bose nibitwararike, naho aruguhana, nanyamaguru bamwe bahanwa va iwawe nujya.mumuhanda. wumve ali wowe ubwawe wirebera, inzira utwaye, ikinyabiziga nawe numuntu ushobora kurangara, nkawe ibyo uvuga sibyo,

gakuba yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Amakosa ari ahantu o3:
umujyi wa Kigali utarashyizemo feux rouge.
 RNP idashyiraho abapolisi bahoraho.
 abakoze umuhanda batashyizemo rond point

Lzima yanditse ku itariki ya: 19-11-2018  →  Musubize

Nibasabe inama ibihugu byateye imbere. Kuko ayo matara tuvuga bayashyira no kumihanda balimo bubaka byagateganyo.
Ikindi nibashyireho ibihano bikomeye kubakora amakosa.
Kutubaha umunyamaguru aho afite uburenganzira bwo guca byagombye guhanirwa bikomeye.

Mazina yanditse ku itariki ya: 18-11-2018  →  Musubize

Byinshi bishobora gutera impanuka mu mihanda yo mu Rwanda kuba nta mirongo iri mu muhanda ituma abatwara ibinyababiziga bagendera bakurikiza imirongo icyerekezo bagamo nabyo ubwabyo byateza impanuka imirongo abanyamaguru bambukiraho byose ni bibazo byateza impanuka police traffic yakagombye kureba uko icyo kibazo gikemuka

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka